Benshi mu bakobwa batandukanye batuye mu mujyi wa Kigali bemeza ko amakariso yongera ibibuno ari mu myenda bakunze cyane kuko kenshi hari icyo ibongerera mu gutuma bagaragara neza imbere y’abakunzi babo cyangwa se ababareba.
Nyuma y’aho bigaragariye ko mu bihugu byateye imbere hari amakariso yakorewe igitsina gore afasha abakobwa kongera ikibuno.
Umwe mu bacuruza iyi myambaro mu mujyi wa Kigali witwa Twahirwa Emmanuel yabwiye IGIHE ko aya makariso ari mu myenda iharawe ubu n’abakobwa batandukanye.
Emmanuel yagize ati “Aya makariso rwose arakunzwe cyane ku buryo aharawe cyane pe! Abaha imiterere myiza cyane ku buryo utazi imiterere y’abayambaye ayibakundira kandi atamenya ko ari uwo mwenda wamuhaye iyo miterere. Gusa impamvu bose batayagura ni uko ahenze kuko imwe igura amafaranga ibihumbi 10 iyo tugabanyije tuyitangira amafaranga ibihumbi 8 gusa.”
Umwe mu babyeyi bacururiza mu mujyi wa Kigali wanze ko izina rye ritangazwa yabwiye IGIHE ko aya makariso aharawe cyane n’abakobwa ariko cyane cyane abageni n’ababakenyerera mu makwe kuko bituma basa neza bitewe n’imyenda isa baba bambaye kandi n’izo kariso zikaba ziri mu bituma n’imiterere yabo igaragara neza kandi yenda gusa.
Yagize ati “Ubona zibazwa cyane cyane n’abakobwa batandukanye ariko kubera igiciro cyazo kikiri hejuru kikaba ari cyo kibabuza kuzigura ku bwinshi kuko izindi zisanzwe igiciro cyazo gihera ku mafaranga 300 naho izihenze zikagura mafaranga 1500.”
Uwimana Anisa utuye mu Cyahafi yabwiye IGIHE ko impamvu akunda izi kariso ari uko iyo ayambaye aberwa ku buryo bituma agaragara neza imbere ya rubanda, ati “njye rwose nkunda kwambara aya makariso kuko iyo nayambaye ngira ‘taille’ nziza bigatuma ngaragara neza imbere y’abandeba bose, kandi ntawanga kugaragara neza mu buzima. Akarusho kandi ni uko umukunzi wanjye azikunda kubi.”
Naho Carine utuye mu murenge wa Nyakabanda yabwiye IGIHE ko impamvu akunda uyu mwenda ari uko umukunzi we nawe awukunda kuko yamumbwiye ko utuma atera neza.
Carine yagize ati “njye wose nta kindi nkukundira uretse kuba umukunzi wanjye yarambwiye ko iyo nkwambaye inyongerera ubwiza kandi ko bimushimisha. Njye niyo mpamvu nkuze kuyambara nta kindi.”
Gusa n’ubwo abakobwa batandukanye bakunze uyu mwambaro, ishuka benshi bibeshya ko abakobwa benshi bo muri Kigali bateye neza, bityo bigashobora gushwanisha abakundana mu gihe umuhungu avumbuye ko uwo yakunze kubera imiterere y’umubiri we, asanze hari icyari kibyihishe inyuma.


















TANGA IGITEKEREZO