Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2017, nibwo aba bakobwa bagaragaye barwanira ku muhanda werekeza i Nyamirambo, hafi ya hoteli yahoze yitwa Sky.
Izo noti ebyiri, imwe y’ibihumbi bibiri n’iy’igihumbi, ni zo bapfuye, abahisi n’abagenzi barumirwa, baratabara.
Umugenzi umwe witwa Masumbuko Emmanuel yagize ati “Bari kumwe ahubwo n’uko uriya muto atoye ibihumbi bitatu mugenzi we amusaba ko bayagabana nk’umuntu uyatoye bari kumwe noneho undi arabyanga mu kubyanga niho nahise mbona batangiye kurwana.”
Uwarwanye na mugenzi we bapfa amafaranga atoraguye, we yemeye kuvugisha IGIHE avuga ko yatoraguwe.
Yagize ati “We abonye nitoreye amafaranga noneho arambwira ngo tuyagabane mubwiye ko bidashoboka kubera ko ari njye wayatoye nibwo ahise ashaka kuyanshikuza biramunanira ankubita urushyi kubera umujinya duhita turwana.”
Aba bakobwa bakimara kurwana, umwe agakomeretsa undi amushwaratuje inzara ku itama, abamotari bahagobotse barabakiza, banumvisha uwashakaga ko bagabana ko ayo mafaranga nta ruhare ayafiteho.
Abagenzi bumiwe, bakibaza ukuntu abari b’i Rwanda bakwiye kwiyubaha barwanira mu nzira bapfa ubusa.



















TANGA IGITEKEREZO