00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abana babyawe n’abakora uburaya bagorwa no kumenya ba se

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 1 May 2014 saa 12:42
Yasuwe :

Bamwe mu bana batuye mu mujyi wa Kigali babyawe n’abakora uburaya bemeza ko icyibanze kibabangamira mu buzima barinda basaza batamenya ba se bababyara.
Rumwe mu rubyioruko rwemerako n’abakora uburaya mu Murenge wa Nyamiramo, Akarere ka Nyarugenge, babwiye IGIHE ko babazwa n’uko nta burere bw’ababyeyi bombi babona, mu gihe n’ubwo bakura kuri ba nyina buba ari bubi gusa kubera ko barerwa hari ibyo babona ko atari bibi.
Ibi ngo byaba bituma bakurira mu mibereho itandukanye cyane abandi (…)

Bamwe mu bana batuye mu mujyi wa Kigali babyawe n’abakora uburaya bemeza ko icyibanze kibabangamira mu buzima barinda basaza batamenya ba se bababyara.

Rumwe mu rubyioruko rwemerako n’abakora uburaya mu Murenge wa Nyamiramo, Akarere ka Nyarugenge, babwiye IGIHE ko babazwa n’uko nta burere bw’ababyeyi bombi babona, mu gihe n’ubwo bakura kuri ba nyina buba ari bubi gusa kubera ko barerwa hari ibyo babona ko atari bibi.

Ibi ngo byaba bituma bakurira mu mibereho itandukanye cyane abandi bana bavukiye mu miryango yuzuye ikabitaho.

Umwana wavukiye i Matimba akaba agorwa n'uko atamenye se

Umwe muri bo wiswe Kamanzi mu kumurindira akaba afite imyaka 18 y’amavuko yasobanuye bimwe mu bimubabaza ati “Nta kintu kibabaza nko kubona mama wawe aganira n’abagabo buri joro, hashira iminota mike ukajya wumva ari kugutuma kandi ashaka ko umuva imbere ngo yikorere akazi ke. Birababaza cyane kandi binagutera isoni mu bandi kuba warabyawe n’umuntu bo baba bita indaya”.

Kamanzi yavuze ko atunzwe n’ibyo yita gupagasa ahitwa kuri 40, akaba yemeza ko nta cindi cyamubabaje mu buzima nko kubyarwa na nyina agasanga akora uburaya.

Kamanzi Yakomeje avuga ko yakuze nyina atunzwe n’uburaya nubwo yabimuhishaga cyane bigatuma na we atapf kubyemera.

Yagize ati “ Iyo nabaga mpari na mama ari gushakisha uko twabona ibyo kurya, yanyumvishaga uburyo atari byiza guhora mu rugo nk’umwana w’umuhungu ko nkwiye kujya njya gukina n’abandi bana ntazaba ikigwari. Nyuma nibwo natangiye kujya mubaza papa wanjye ambwira ko nyapfuye”.

Yakomeje agira ati “Uko nagendaga nkura namubazaga data uwo ari we ntamumbwire bikambabaza, nyuma nibwo yaje kumbwira ko papa yamwihakanye ndetse atajya yifuza no kumubona kubera uburyo yamuhemukiye.”

Kamanzi yongeyeho ko nyuma aribwo yamenye ko nyina atazi se kuko yumvishe abwira mugenzi we ko afite ikibazo cy’uburyo azabimubwira, biza no gutuma adakomeza gukurira imbere ya nyina.

Naho uwiswe Birori we yongeyeho ko kutamenya se biri mu byabyamuteye kwibera ku muhanda, “mayibobo) kuko nta bundi buzima yari kubamo cyane ko na nyina atari yishoboye na gato.

Birori yagize ati “Nabaye mayibobo ntabikunda kubera ko nafuhiraga mama cyane bituma ambwira ko niba mbangamirwa n’abagabo bamusura nzashaka ahandi njya, kuva ubwo natangiye kujya ndyama mu ngangi, ahantu hose mbonye.”

Uyu mwana avuga ko atazi se umubyara na gato ndetse akaba yemeza ko iyo agira amahirwe akarerwa na we atari kuba nk’uko ameze.

Hari abakora uburaya bakorwa no kumenya uwo babyaranye

Uwase Shadia, umwe mu bakorera uburaya ahakunze kwitwa i Matimba mu murenge wa Rwezamenyo, yabwiye IGIHE ko iyo nyina w’umwana ubwe atazi uwo babyaranye biba ihurizo rikomeye ku mwana ryo kumenya se.

Uwase yasobanuye ko ubusanzwe umugore ari we umenya se w’umwana ati “ None se waba utazi uwaguteye inda, umwana ubyaye akazamumenya? Nyine urinda upfa umwana wawe ataramenya se kandi ari ko anahora amukubaza buri gihe”.

Umwe mu bakorera uburaya i Matimba ari kumwe n'umwana we

Yakomeje agira ati “Yego indaya zose si kimwe ariko abatamenya ba se w’abana babo kuri njye mbafata nk’injiji za mbere, kuko sinumva uburyo umuntu atinyuka kuryamana n’umuntu atazi bwambere, akabikora nta gakingirizo. Ikibabaza ni uko ingaruka ziza ku bana bacu”.

Naho undi mukobwa ukorera uburaya muri Sodoma i Gikondo yavuze ko iyo uwaryamanye n’abagabo barenze babiri atakoresheje agakingirizo hanyuma agaterwa inda, nta shiti ahura n’ ikibazo cyo kumenya uwayimuteye.

Yagize ati “Njye nzi bagenzi banjye benshi babyariye mu buraya ariko nti bazi ba se w’abana babo ku buryo uwo bakubwira none ko ari we se w’umwana ejo atari we yongera kukubwira bikunze kugaragara iyo abana batangiye gukura bifuza kumenya ba se”.

Benshi mu bakora uburaya nk’akazi kabatunze, bemeza hari ubwo baba banyweye inzoga nyinshi bakibagirwa kwirinda gutwita mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Benshi bananirwa gusobanura ababateye inda kuko babonanye n'abagabo basinze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages