00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Agasembuye katumye yibeshya ko ari mu bwiherero yirangirizaho byose

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 18 August 2014 saa 10:06
Yasuwe :

Nyuma yo kunywa inzoga zitandukanye azivanga maze agasinda birengeje urugero, umusore utarabasha kumenyekana izina utuye mu Murenge wa Rwezamenyo yagaragaye ari kwinyarira ndetse yikoreraho ibikomeye (kwinera) yibeshye ko ari mu bwiherero.
Bitewe n’uko uyu musore wari wasinze atashoboraga no kuvuga izina rye ndetse n’abaturage bari bamushungereye bakaba ntaryo bazi, muri iyi nkuru turamwita Bayingana.
Amakuru aturuka mu Mudugudu w’Intwari mu Kagari ka Rwezamenyo ya mbere ahazwi nk’ i (…)

Nyuma yo kunywa inzoga zitandukanye azivanga maze agasinda birengeje urugero, umusore utarabasha kumenyekana izina utuye mu Murenge wa Rwezamenyo yagaragaye ari kwinyarira ndetse yikoreraho ibikomeye (kwinera) yibeshye ko ari mu bwiherero.

Bitewe n’uko uyu musore wari wasinze atashoboraga no kuvuga izina rye ndetse n’abaturage bari bamushungereye bakaba ntaryo bazi, muri iyi nkuru turamwita Bayingana.

Amakuru aturuka mu Mudugudu w’Intwari mu Kagari ka Rwezamenyo ya mbere ahazwi nk’ i Matimba, aravuga ko Bayingana yatangiye kunywa inzoga mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 17 Kanama kugeza aho akora aya mahano mu nzira nk’umwana w’igitambambuga.

Bayingana yiryamiye mu mwanda

Bayingana uyu, biravugwa ko kugira ngo asinde atyo yabitewe no kunywa inzoga z’ ubwoko bugera kuri bune, zirimo African Gin, Muriture, Akayuki ndetse na Siriduwiri mu gihe bizwi ko izi nzoga ziba zikaze cyane ugereranyije n’inzoga zisanzwe zimenyerewe zigira ifuro nka Primus na Mitsing.

Muhire Rene wabonye uko yatangiye gusinda yabwiye IGIHE ko biteye isoni cyane kuba umuntu w’umugabo ashobora gusinda agata ubwenge ku buryo yibagirwa n’aho ari.

Muhire yagize ati “Biteye isoni kubona umugabo ufite nk’imyaka 40 yinyarira akaninera mu nzira abana bamureba kubera inzoga; ese bagiye banywa izo bashoboye?”

Ibitotsi bimugeze habi yiryamiye ku ibaraza

Yakomeje agira ati “Yahereye saa mbiri anywa yikingiranye muri Butike ariko guhera saa saba z’amanywa yari yamaze kuba isake kubera gusinda cyane. Saa kumi n’imwe n’igice nibwo twabonye atangiye kwinyarira n’ibindi nkabyo, gusa icyadutunguye ni uko mu minota ibiri nyuma yo gukora ibyo yahise yiryamira mu muhanda nk’aho yageze iwe”

Hawa Kantengwa we yagize ati “Twe twarumiwe wagira ngo hano i Matimba hahambwe imbwa, kuko kenshi na kenshi iyo atari ikibazo cy’indaya haza iby’abasinzi cyangwa abanywarumogi, ariko se kuki ubu buyoga budacibwa mu maduka? Bivuge ko ubuyobozi butabizi?”.

Gusa n’ubwo bamwe mu baturage bashinja ubuyobozi bwo mu Kagari ka Rwezamenyo ya I ari nako gace Matimba iherereyemo kudaca izi nzoga zifite ubukana bukabije muri aka gace, bwo ntibuhwema kubuza no guca amande abazicuruza mu maduka mu gihe cy’akazi bitewe n’uko bituma hari abatitabira imirimo uretse ko banga bakabirengaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages