00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Agendana icyiyoni mu mujyi ngo arebe ko cyamutera ishaba

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 14 November 2013 saa 10:25
Yasuwe :

Umugabo uvuga ko yitwa Harerimana bakunze kwita Rusumo ufite imyaka 50 utuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega, nyuma yaho benshi mu baturage bakomeje kumwibazaho cyane bitewe n’uburyo ahora agendana icyiyoni ,we avuga ko badakwiye kumwibazaho kuko kiri mu bimutera ishaba.
Mu kiganiro kigufi IGIHE yagiranye na Rusumo yavuze ko abantu badakwiye kumwibazaho cyane kuko igisiga cye kiri mu bimutera amashaba y’umunsi.
Rusumo yagize ati “njye sinkwiye kwibazwaho cyane kubera (…)

Umugabo uvuga ko yitwa Harerimana bakunze kwita Rusumo ufite imyaka 50 utuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega, nyuma yaho benshi mu baturage bakomeje kumwibazaho cyane bitewe n’uburyo ahora agendana icyiyoni ,we avuga ko badakwiye kumwibazaho kuko kiri mu bimutera ishaba.

Mu kiganiro kigufi IGIHE yagiranye na Rusumo yavuze ko abantu badakwiye kumwibazaho cyane kuko igisiga cye kiri mu bimutera amashaba y’umunsi.

Rusumo yagize ati “njye sinkwiye kwibazwaho cyane kubera iki gisiga na gatokuko iki gikona cyanjye kiri mu bintu bya mbere bintera ibironda “amashaba” kandii mu buryo butandukanye ndetse ntagifite nkaba ntazi ko nshobora kubaho neza.”

Yakomeje agira ati “Nubwo njye abantu bamfata nk’umusazi ngo kuko nta mafaranga bambonaho kandi mbabwira ko kintera ibironda (ishaba), gusa nababwira ko muri njye ubutunzi n’umunezero mba mbyiyumvamo iyo ndimo ndakigendana kandi bibuke ko hari n’ababugaragarwaho ariko muri bo nta mahoro cyangwa umunezero biyomvamo.”

Rusumo arangiza ashimangira ko ubuzima bwiza afite abukesha iki cyiyoni ndetsse akaba yizera ko akibuze ubuzima bwe budashobora kugenda neza.

Uyu mugabo ni uwa kabiri ugaragaye agendana Icyiyoni nyuma y’uwitwa Hamisi ugaragara i Nyamirambo ugendana sakabaka.

Rusumo agendana icyiyoni
Iki cyiyoni ngo gitera ishaba Rusumo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages