Umuryango w’Urubyiruko udaharanira inyungu witwa AJECL (Association des Jeunes de Saint Charles Lwanga) wiyemeje gukora uko ushoboye ugafasha urubyiruko kuva mu ngaruka z’imyitwarire mibi binyuze mu kwibumbira mu makoperative.
Uyu muryango udaharanira inyungu wizihije isabukuru y’imyaka icumi umaze ushinzwe na Padiri Theogene Iyakaremye abifashijwemo na nyakwigendera Gasana Emmanuel wari padiri mukuru wa Paroisse yitiriwe mutagatifu Karoli Lwanga nyuma yo kubona ko benshi mu rubyiruko babayeho mu bukene bwa karande n’ubushomeri kandi ruramutse rwihuje rwabyigobotora.
Kugeza ubu uyu muryango wateye inkunga amatsinda 35 muri yo 4 ahinduka amakoperative yemewe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) n’ayandi asigaye nayo aracyabiharanira.
Ubwo wizihizaga imyaka icumi umaze ufasha urubyiruko rw’u Rwanda, abawugize bakanguriwe kuvana amaboko mu mufuka bakimakaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge ari na wo AJECL ifitemo ibiro bikuru n’abagenerwabikorwa benshi yavuze ko AJECL yakoze ibintu byinshi umurenge utari kugeraho.
Ati “AJECL yatumye urubyiruko rw’umurenge wacu bamenya kwiteza imbere babinyujije mu kwibumbira hamwe bagakorana bakirinda ubujiji n’izindi ngaruka zituruka ku myitwarire mibi.”
Uyu muryango wihaye intego yo gukomeza gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kugana aheza babahugura uburyo bakwigobotora ubukene bagateza imbere igihugu cyabo.
AJECL ifite intego yo kubaka Umunyarwanda ufite agaciro wibeshejeho, udakeneye uwo ategera amaboko cg akomera amashyi ngo akunde aramuke. Ifasha urubyiruko n’abandi batishoboye guteza imbere imibereho yabo ku buryo burambye.



















TANGA IGITEKEREZO