00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Amaze umwaka arara ukubiri n’umugabo we nyuma yo kumufata asambana n’umukozi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 18 February 2017 saa 12:06
Yasuwe :

Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko umugabo n’umugore bashakanye byemewe n’amategeko mu mibereho yabo kizira ko barara ukubiri, umugore utuye mu murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko amaze umwaka atarara mu cyumba kimwe n’umugabo.

Uyu mugore avuga ko yabitewe n’ibibazo yagiranye n’umugabo we amaze kumufata asambana n’umukozi wabakoreraga.

Avuga ko nyuma yo gufata umugabo we yahisemo kwimukira mu kindi cyumba mu rwego rwo kwirinda ko yamwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati “ Nabafashe baryamanye ariko amakuru yose nari narayabwiwe n’abaturanyi, kuva icyo gihe nahise nimukira mu kindi cyumba kugira ngo atazanyanduza Sida.”

Ashimangira ko nta kintu na kimwe mu buzima bwe cyamubabaje nko gusanga umugabo we asambana n’umukozi.

Yagize ati “N’ubu iyo mbyibutse numva nakwiyahura kuko sinjya niyumvisha uburyo yagiye kuryamana na we cyangwa icyo yari yabuze uretse gutesha agaciro umuntu.”

Yongeyeho ko nyuma yo gufatira umugabo we muri icyo cyuho nta mahoro yongeye kugira kuko hari nubwo yumva yamuta akigendera ariko akabireka kubera impuhwe z’abana babyaranye.

Icyakora uyu mugore avuga ko kuba ataryamana n’umugabo we bitamubuza kumutekera no kumumesera imyenda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages