Ukibyumva abikubwira wagira ngo ni amaco y’inda cyangwa se andi makabyankuru uwitwa Hakizimana Muzarendo, w’imyaka 22, aba ari kubara; ariko ni impamo nk’uko bigaragara mu mashusho IGIHE twamufashe.
Hakizimana arya urwembe akaruvunagura akarucira rwahindutse uduce. Anavuga ko ajya arurya akarumira agacira ifu.
Avuga ko ibi yabyigiye ku kigo gifasha abamugaye cya “One Love" mu Gatenga ho mu Karere ka Kicukiro.
Hakizimana avuga ko akora ubundi bufindo burimo gutwika ikaramu imuri mu ntoki n’ibindi.
Hakizimana yemeza ko ubu bufindo bumutunze we ubwe, umugore we n’umwana we babana i Gikondo ahitwa CGM.
Avuga ko akunze gutumirwa mu bitaramo akerekana ubu bufindo bakamuhemba.
Dore amashusho Hakizimana arya urwembe:
Uwifuza kwibonera ubu bufindo imbonankubone yamuhagara kuri iyi telefone igendanwa ya 0727099944.
Twandikire kuri email yacu, ni [email protected]



















TANGA IGITEKEREZO