Guca imyeyo cyangwa Gukuna ni umuhango wakorwaga kera mu Rwanda, ugakorwa n’abakobwa kugira ngo bazashimishe abagabo babo mu gihe cyo gutera urubariro bamaze gushaka.

Nubwo usa n’aho ari umuco wa kera, usanga benshi mu bagabo bakiwugenderaho mu gihe bahitamo uwo bazajya uwo bazabana.

Kuba hari Abanyarwanda batandukanye bemeza ko umugore utaraciye imyeyo byaba byoroshye ko umugabo we amuca inyuma, ni kimwe mu bituma hakiri ababyeyi bashaka uko bafasha abana babo kubona ubakorera uwo muhango.

Mukayisenga (izina ryahinduwe ku bw’umutekano we) w’imyaka 56 mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yemeye ko atunzwe n’umwuga wo gucira imyeyo abana b’abakobwa bakiri bato ndetse ngo yumva nta wundi mwuga yakora kubera amafaranga bimwinjiriza.

Yagize ati “ Nahisemo uyu mwuga kubera ko nari maze kubona ko uri kugenda ucika ndetse nkanumva ko hari bamwe mu bagabo benshi baca inyuma abagore bashakanye ngo kubera ko bataciye imyeyo.”

Mukayisenga avuga ko nubwo umuco wo guca imyeyo ugenda ucika hakiri abawukomeyeho ndetse ngo abibonera mu mafaranga yinjiza.Kubw’ibyo avuga ko adashobora kuwureka.

Yagize ati “ Sinshobora kuwureka na gato kubera ko niwo umfasha kurihira abana banjye bane amafaranga y’ishuri no gukemura ibindi bibazo ,ikindi kandi amafaranga ibihumbi 300 ya buri kwezi nywukuramo sinzi ko hari undi mwuga nakora wajya uyampa cyane cyane ko ntigeze ngira amahirwe yo kwiga.”

Mukayisenga yakomeje agira ati “ Wenda iyo mba ari abana ncira imyeyo gusa nari kuwureka kuko n’ubusanzwe bo batandiha amafaranga menshi nk’ayo abagore bampa.”

Mukayisenga avuga ko abana bakiri bato abacira imyeyo ku mafaraga ari hagati y’ibihumbi 10 na 15, na ho abagore akabibakorera ku mafaranga atari munsi y’ibihumbi 50 by’amanyarwanda.

Yagize ati “ Urebye abagore mbaca menshi kuko ari bo baba babikeneye cyane kubera ko ahanini abavukiye mu Mujyi wa Kigali usanga baba badasobanukiwe cyane n’imihango ijyanye no guca imyeyo, kandi baba bakeneye gushimisha abagabo babo.”

Abajijwe imiti akoresha, Mukayisenga yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko adashobora gutangaza imiti akoresha kuko byaba ari ukumena ibanga ry’akazi.

Aka kazi ko gucira abagore imyeyo Mukayisenga agakorera mu rugo iwe.Nubwo yanze gutangaza imiti akoresha, avuga ko ari iya Kinyarwanda kandi ngo yizeye ko nta ngaruka ishobora kugira ku buzima bw’uyifite, nubwo nta ruhushya rwemewe n’amategeko abifitiye.

Umwe mu bakobwa umunyamakuru yasanze kwa Mukayisenga yagiye gucisha imyeyo
Umwe mu bakobwa umunyamakuru yasanze kwa Mukayisenga yagiye gucisha imyeyo
Mukayisenga ari iwe mu rugo
Mukayisenga ari iwe mu rugo