00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Atunzwe no kwigisha imbwa z’abakire

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 25 May 2015 saa 11:16
Yasuwe :

Bagaragaza Daniel w’imyaka 36, atuye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo yemeza atunzwe no gutoza imbwa z’abakire imico itandukanye irimo kugira ikinyabupfura no gukunda abantu.

Ni umurimo Bagaragaza avuga ko yigiye muri Kenya mu mwaka wa 2007, akaza gutangira gushyira mu bikorwa ibyo yize mu mwaka wa 2008.

Mu byo yigisha imbwa, harimo kugira ikinyabupfura, kudahohotera abantu (imbwa zigira ubukana ku buryo zaryana, azigisha kudahohotera abantu), kugendera mu nkengero z’umuhanda, kwirwanaho mu gihe hari umujura uteye urugo, gukunda abana n’ibindi.

Avuga ko yahisemo umwuga wo kwigisha imbwa aho kuba imburamukoro cyangwa umuteka mutwe wo muri Kigali nk’uko akunze kubibonaho bamwe mu basore bari mu kigero kimwe.

Bagaragaza yabwiye IGIHE ko ubu yabashije kugura igipangu kirimo inzu zikodesha yaguze mu mafaranga yakuye mu kwigisha imbwa, aho icyumba kimwe agikodesha ibihumbi 15.

Yagize ati “ Buri cyumba kinyishyura ibihumbi 15 ku kwezi kubera ko inzu zanjye aho iri iterambere ritari ryahagera. Njye nemera ko ari igikorwa cyiza akazi nkora kangejejeho.”

Buri kwezi, imbwa imwe ayitoreza amafaranga ibihumbi 60 kandi kuva yatangira uyu murimo ngo ntabwo ashobora kubura amafaranga ibihumbi 150 yinjiza buri kwezi.

Anahamya ko abakiriya be b’imena ari abanyamahanga ariko ngo hakaba hari n’abanyarwanda bakize bamaze gutangira kumugana.

Yigisha imbwa mu cyongereza

Uyu musore avuga ko amwe mu masomo cyangwa imyitozo aha imbwa aba ari mu rurimi rw’icyongereza arimo nk’amagambo kwicara (sit down), genda (go) ngwino (Come), Oya (No), Sinzira (sleep), n’ibindi.

Bagaragaza ati “ Hari n’izo twigisha ikinyabupfura rusange ku buryo icyo uyibwiye igikora nko kugendera ku mpande y’umuhanda zitabangamiye abantu cyangwa ngo zibahohotere, kwigisha izitagira ubukana kubugira no kubuza izigira amahane kuyareka yewe tukanakundisha izanga abana kubakunda ku buryo zitabarya n’ibindi birimo kuba iyo zihuye ubwazo zidashobora kurwana."

Bagaragaza yemeza ko hari bamwe bamufata nk’imburamukoro ariko ngo abajijutse basobanukiwe umurimo we.

Yagize ati “Abatazi agaciro k’ifaranga nibo usanga bamfata nk’uwabuze icyo gukora nyamara abantu bajijutse bo bahora banshima bangaragariza ko nihangiye umurimo uzambeshaho igihe kirekire.”

Bagaragaza Daniel
Imbwa ziryana, azigisha kutaryana
Imbwa imwe ayigishiriza amafaranga ibihumbi 60 ku kwezi
Ni umurimo umutunze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages