Bamwe mu rubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali baremeza ko hari abakobwa badukanye umuco wo kugendana udusakoshi tutarimo ikintu na kimwe ngo barusheho kugaragara neza.
Kugendana udusakoshi turimo ubusa bije nk’agashya kuko mu minsi yashize n’iyo nta mafaranga yabaga arimo habaga harimo byibuze n’ibintu bitandukanye birimo nk’ibyo kwisiga.
Bamwe mu rubyiruko baganiriye n’umunyamakuru wa IGIHE bavuga ko kugendana isakoshi zitarimo ikintu nta kindi kibyihishe inyuma uretse ko ababikora baba bashaka kujyanisha n’ibyo baba bambaye cyangwa se bakanga kugenda imbokoboko.
Uwase Umutoni Shakila utuye mu Kagari ka Biryogo avuga ko nawe hari ubwo yitwaza ishakoshi itarimo ibintu byinshi ariko ko adashobora kuyigendana nta kintu kirimo.
Yagize ati “ Njye nkagendana rimwe na rimwe ariko kaba karimo ibyangombwa byanjye n’ibintu nisiga ariko ntabwo nshobora kugendana isakoshi itarimo ikintu”.
Yakomeje avuga ko ababikora biterwa wenda n’imyenda baba bambaye bakabikora bashaka kujyanisha kugira ngo bagaragare neza.
Umuhoza Liliane we yagize ati “ Erega kugenda imbokoboko ntabwo biba byiza ku mukobwa niyo mpamvu usanga benshi bagenda bitwaje isakoshi n’iyo nta kintu cyaba kirimo”.
Yakomeje avuga ko hari n’abakobwa bemera bagashyiramo ibintu batanakeneye kugira ngo gusa batagenda imbokoboko.
Karimunda Antoine we avuga ko yigeze gushaka kureba ikiba kiri mu masakoshi y’abakobwa benshi agatungurwa no kuba ahanini benshi mu bazitwaza nta kintu kigaragara babikamo.
Ati “ Hari abakobwa usanga mu dusakoshi twabo harimo uducupa tw’ibintu bisigaga ku minywa ariko byarashizemo ku buryo wibaza impamvu baba babigendana ukayiyoberwa”.
Yakomeje avugako yaje kwegera umukobwa amubaza icyo kibazo akamusubiza ko mu muco w’abakobwa benshi badakunda kugenda mu nzira imbokoboko .



















TANGA IGITEKEREZO