00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Gukoresha “Haut Parleur” ya telefoni byahariwe abanyacyaro

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 10 March 2015 saa 04:02
Yasuwe :

Bamwe muri basirimu bo mu Mujyi wa Kigali bafata kuvugira cyangwa kumvira umuziki ku Ndangururamajwi za telefoni (haut parleur/loud speaker) nk’ubunyacyaro, abakoresha utwumvisho (head) n’abazi kuvuga boroheje bakaba babonwa nk’abasobanukiwe umujyi.

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali bagaragaza ko kuvugana cyangwa kumvira umuziki ku ndangururamajwi za telefoni babifata nk’ubunyacyaro bitewe n’uko bigoye kubona “uwavukiye mu Mujyi wa Kigali” ugenda mu nzira asakuriza abahisi nabagenzi.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa IGIHE biganjemo urubyiruko, bashimangira ko muri rusange, imiziki itacyumvirwa ku nyakiramajwi ziri munzu, ahubwo bayimvira kuri telefooni kuko zibaha kugera ku bwoko bwose bw’imiziki bifuza.

Bagaragaje ko abenshi bumvira umuziki kuri telefoni ariko bakaba bitwaje ecouteurs kugira ngo batagira uwo bahungabanyiiza umutekano. Ikibatungura ni uko bamwe bita abanyacyaro badatandukanya ahantu rusange n’aho umuntu aba yiherereye, hose bakaba bagenda bavuza telefoni, cyangwa bajya kwitaba bagashyira muri Haut Parleur.

Ibi ngo bituma abababonye mu mujyi bahita bamenya o baturutse kure yawo. Muhizi Peter ni musore w’imyaka 28 utuye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Kicukiro. Avuga ko nta muntu wavukiye muri Kigali arabona agenda yumva umuziki muri ubu buryo.

Ati “ Uretse ko nkunze kubona ibyo bikorwa n’abakozi bo mu rugo cyangwa se abantu babaye mu buzima buciriritse. Njye sindabona na rimwe umuntu w’umunyamujyi cyangwa usirimutse agenda yumvira umuziki kuri haut parleur.”

“[…] Uretse abavantara nta wundi muntu uvuka muri Kigali nari nanibonera n’amaso yanjye agenda aganira n’umuntu kuri telephone yamushyize kuri haut parleur … abanyacyaro benshi usanga ari byo bintu byabo kuko hari n’abaganira na buri muntu ari uko bayimushyizeho .”

Mutesi Claudia utuye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yongeraho ati “…Mbona bikundwa gukorwa n’abakozi bo mu rugo cyangwa se abapagasi.”

Uyu mukobwa yakomeje agaragaza ko n’abasirimu bashobora kuganiza umuntu bamushyize kuri haut parleur, babikora bitewe n’impamvu zitandukanye ariko nta n’umwe ushobora gupfa kubikora gusa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages