Kuwa Kane tariki 5 Kamena nibwo umusore wari wasinze cyane uzwi ku zina rya Shinwa ukorera kuri Kiosque iherereye hafi y’ibitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali, yateye abantu ubwoba ubwo bamusangaga yasinziriye ku muhanda bagakeka ko yashizemo umwuka.
Bamwe mu bazi uyu musore Shinwa, bavuga ko kugira ngo asinde byatewe n’umugabo wari umufitiye umwenda w’amafaranga ibihumbi 25, uyu mugabo akaba ariwe waje kumuriha ku mugoroba wo kuwa Gatatu, hanyuma undi agahita ajya kwisengerera.
Abagenzi batatu binjiraga mu Mujyi wa Kigali rwagati n’amaguru baturutse i Nyamirambo banyuze kuri CHUK babonye uyu musore, babwiye IGIHE ko habuze gato ngo batabaze polisi bazi ko yapfiriye mu nzira.
Biziyaremwe Innocent utuye mu Murenge wa Gitega wari ugiye ahitwa ku iposita, avuga ko yikanze cyane ubwo yabonaga uyu musore ari kuva ifuro mu kanywa.
Biziyaremye yagize ati “Mbonye abantu benshi buzuye aha nibwo nasanze ari kuva ifuro, nibwo nshatse gutabaza polisi uyu musore amusukaho amazi yari ari kunywa nibwo yikanze, naho byari ubusinzi”.
Mukeshimana Antoine we yagize ati “Musutseho amazi kugira ngo mpamye ko akiri muzima cyangwa yashizemo umwuka, erega ushobora kugira ngo umuntu yasinziriye cyangwa yasinze naho yumye kare”.
Uyu musore w’imyaka 28 witwa Shinwa akaba yatumye abaturage bijyiraga mu mujyi bari aho bashyitsa agatima mu nda nyuma y’aho yakangutse amze gusukwaaho amazi menshi cyane.
Foto: Thamimu



















TANGA IGITEKEREZO