00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Inoti y’inkorano y’ibihumbi 5 yatumye abagenzi muri tagisi basubiranamo

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 5 August 2014 saa 07:31
Yasuwe :

Imodoka itwara abagenzi yavaga mu Mujyi wa Kigali ahitwa kuri ETO igana i Kagugu yabereyemo imvururu zikomeye, zishingiye ku noti y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5 y’inkorano yishyuwe konvayeri agahita afata icyemezo cyo kuyica, ibi byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2014.
Konvayeri w’iyi modoka yafashe icyemezo cyo guca iyi noti yari yishyuwe, asobanura ko atakwihanganira ko amafaranga y’amakorano akomeza guhangikwa abantu no gukwirakwizwa mu batayizi, biba intandaro (…)

Imodoka itwara abagenzi yavaga mu Mujyi wa Kigali ahitwa kuri ETO igana i Kagugu yabereyemo imvururu zikomeye, zishingiye ku noti y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5 y’inkorano yishyuwe konvayeri agahita afata icyemezo cyo kuyica, ibi byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2014.

Konvayeri w’iyi modoka yafashe icyemezo cyo guca iyi noti yari yishyuwe, asobanura ko atakwihanganira ko amafaranga y’amakorano akomeza guhangikwa abantu no gukwirakwizwa mu batayizi, biba intandaro y’imvururu.

Yagize ati “Nubwo yagombaga kunyishyura andi mazima, ntabwo nari kumusubiza kiriya gikwangari hato atazagira n’abandi agihangika”.

Mbere y'uko Komvayeri yishyuza, amahoro yari yose

Byose byatangiriye ku mpaka hagati y’abari muri iyi modoka bamwe bavuga ko uyu mukozi ushizwe kwishyuza mu modoka nta burenganzira yari afite bwo guca amafaranga atari aye, kabone n’ubwo we yayakekamo amakorano kuko nta buryo bwizewe yari afite bwo kuyapima. Ku rundi ruhande hari abavugaga ko uretse no kuyaca yagombaga kumushyikiriza ubutabera.

Ubwo Konvayeri yacaga aya mafaranga, umwe mu bagenzi yamusimbukiye amwambura igice kimwe cy’inoti, batangira gucyocyorana birangira banafatanye mu majosi, bararwana rubura gica.

Imvururu zaje guhindura isura ubwo abagenzi nabo bacikagamo ibice bibiri bamwe bagaya bikomeye uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 warwanye na Konvayeri, mu gihe uyu mugabo kimwe n’abandi bake bari ku ruhande rwe bakomeje guhangana banatukana, bavuga ko uyu mukozi wo muri tagisi yihutiye guca amafaranga nta gihamya afite cy’uko ari amahimbano.

Nyuma yo kwitotomba Komvayeri yahise guca inoti

Ku bw’amahirwe ya benshi bavugaga ko batakwihanganira kugenda mu modoka irimo imvururu bityo bagasabaga ko yahagarara bakavamo, umwe mu bagabo wamaganwaga na benshi kuba nyirabayazana w’imvururu yaje kuva mu modoka ahitwa kuri FAWE, ariko ataragera kure uwo bari bahanganye cyane asaba ko nawe yava mu modoka akamukurikira, abari mu modoka bakeka ko aba bagabo bombi bari bariye karungu bashobora kuba barwaniye mu nzira.

Hari benshi batazi amafaranga y’amakorano…

Benshi mu bafatanwa amafaranga y’amakorano bisobanuza ko bari bayafite batayasobanukiwe, ariko nanone kuba hari abafatwa bayakwirakwiza bigaragaza ko abayakira badafite uburyo bwo kuyatandukanya n’amafaranga yemewe na Banki Nkuru y’Igihugu.

Ubumenyi buke bamwe mu baturage bafite ku gutandukanya inoti kandi butuma hari abasaba ko habaho ubukangurambaga bwo kubasobanurira byimbitse ibiranga inoti y’inkorano, kugira ngo hatazagira uyazira ku maherere na cyane ko uyafatanwe ari we ukurikiranwa n’amategeko atitwaje ko hari uwayamuhaye ntayamenye.

Umwe mu baganiriye na IGIHE witwa Mbanjimfura Eric yavuze ko muri iki gihe inoti z’inkorano zabaye nyinshi ku buryo hatabayeho kuzisobanukirwa abenshi bajya bazihanirwa bazira kutazimenya.

Yagize “Abakora inoti basigaye bazikwirakwiza mu baturage, ugasanga uzujuje ikofi wibwira ngo ufite amafaranga wajya kugura ikintu ukabona baragucakiye. Hakwiriye kubaho uburyo bazidusobanurira cyane tukazimenya tukanazirinda”.

Akenshi abashaka guhangika amafaranga bakunze kubikorera mu modoka zitwara abagenzi, mu isoko n’ahandi hagurirwa ibintu bitandukanye, bagatanga amakorano bo bakagarurirwa amazima.

Abasobanukiwe amafaranga y’amakorano basobanura ko itandukaniro n’ayandi riri ku kuba yo nta nyuguti “BNR” ziba ziri mu kirango kimeze nk’igi kiri ku noti, ndetse ko nta n’ikirangantego kiba kirimo, mu gihe izo nyuguti n’ikirangantego bisanzwe bigaragara mu noti nzima.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages