Muri iyi nkuru uyu musore twamwise X kubera impamvu z’umutekano we.
.Yatangiye ubutinganyi afite imyaka 15 kubera imibereho mibi
.Yajyanywe mu mahanga kubera ubutinganyi
.Kuri we kwifuza umukobwa biri kure nk’izuba
.Ubutinganyi bwatumye atakigira imbaraga zo gutera akabariro
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, avuga ko yatangiye kuryamana n’uwo bahuje igitsina afite imyaka 15 y’amavuko gusa. Impamvu ngo ni ikibazo cy’imibereho mibi yari afite, bitewe n’uko avuka mu muryango ucyennye cyane
Yemeza ko kugira ngo aryamane n’uwo bahuje igitsina ku nshuro ya mbere, yabitewe n’ibyo yari yamwemereye, birimo amafaranga arenze ibihumbi 200 no kumugeza ku mugabane w’u Burayi.
Ati “ Njye ubwanjye siniyumvishaga ko umuntu ashobora gusomana cyangwa kuryamana n’uwo bahuje igitsina, ariko nyine kubera ubuzima nagiye mbimenya buhoro buhoro mbyigishijwe n’umugabo w’umukire wafashaga ambwira ko yanyikundiye”.
Yakomeje avuga ko kugira ngo, yemere kuryamana n’uwo mugabo bwa mbere mu buzima, ahanini byatewe n’ibintu byinshi bitandukanye yari yamwemereye.
Ati “Kubera ko yamfashaga ibintu byinshi cyane, nko kungurira imyenda, inkweto n’ibindi byose nshatse, rimwe na rimwe n’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 200, byatumwe ubwo yansabaga ko turyamana binanira kumuhakanira kuko ahanini nifuzaga kujya hanze nkareba uko hameze”.
Yari yamubwiye ko nabimwemerera azamuhemba kujya kuruhukira mu Budage igihe cy’amezi atatu.
Yemeza ko ubwo baryamanaga bwa mbere, ntacyo yari yitayeho kubera ko hari ibyo yari yiteze ko agiye kubona ku buryo nta n’umwanya yagize wo gutekereza ku ngaruka ashobora guhura nazo.
Kuri we kwifuza umukobwa biri kure nk’izuba
Uyu musore X avuga ko nyuma y’imyaka isaga 10 aryamana n’uwo bahuje igitsina byaje kumugiraho ingaruka nyinshi zitandukanye, zirimo kutifuza igitsina gore.
Ati “Ubu sinkifuza na gato kuryamana n’umukobwa mu buzima bwanjye nk’abandi bahungu. Yewe sinkinashyukwa cyangwa nifuze byibuze no kuryamana n’umukobwa n’umwe mu buzima, ku buryo nsigaye mpora nibaza ku iherezo ryanjye.”
Yarangije avuga ko amaze igihe cy’umwaka, ahagaritse ubutinganyi nyuma yo kubona ko atacyifuza abakobwa nk’abandi basore kandi atariko yavutse. Ikindi kadi ngo ni uko yavumbuye ko igitsina cye kitakigira imbaraga zo guhaguruka (Gushyukwa).



















TANGA IGITEKEREZO