00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umugabo yasebeye mu musigiti ashaka gusezerana n’umugore wa kabiri

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 23 August 2014 saa 03:47
Yasuwe :

Mu musigiti witwa Muminu uri mu Kagari ka Nyakabanda ya I mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, umugabo yasebeye mu ruhame rw’Abayisiramu basangiye idini nyuma y’aho ababwiriye ko ashaka kurongora mu gihe yari asanzwe afite uwo basezeranye imbere y’amategeko n’idini.
Amakuru aturuka ahazwi nko muri Karabaye, aho uyu musigiti wubatse avuga ko mbere y’uko uyu mugabo arongora yasabye umugore we w’isezerano ngo asubire iwabo I Mwendo mu Murenge wa Kigali, aho yabanje (…)

Mu musigiti witwa Muminu uri mu Kagari ka Nyakabanda ya I mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, umugabo yasebeye mu ruhame rw’Abayisiramu basangiye idini nyuma y’aho ababwiriye ko ashaka kurongora mu gihe yari asanzwe afite uwo basezeranye imbere y’amategeko n’idini.

Amakuru aturuka ahazwi nko muri Karabaye, aho uyu musigiti wubatse avuga ko mbere y’uko uyu mugabo arongora yasabye umugore we w’isezerano ngo asubire iwabo I Mwendo mu Murenge wa Kigali, aho yabanje kumusobanurira ko ubuzima bwo mu mujyi bugoye ko namera neza azongera akamutumaho.

Umugore yaramwumviye arataha, nyuma nibwo uyu mugabo yaterese undi mukobwa w’imyaka 16 ukomoka mu idini rya Gatolika, aramwemerera ndetse anahindura idini aba Umusiramu, maze bemeranya kurushinga.

Abayisiramu yagejejeho icyifuzo cye baracyemeye ndetse bemeranya kuzamutera inkunga, aho bamuhaye itariki ya 22 Kanama ko ari bwo bazamusezeranya n’umukunzi we.

Ibyago by’uyu mugabo byatangiye ubwo umwe mu baturage wari usanzwe amuzi yamubonye asaba idini kumusezeranya, ahita ahamagara wa mugore wasubiye iwabo arabimumenyesha nawe amwemerera ko azaza kwiyerekana kugira ngo ukuri kumenyekane.

Mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki ya 21 Kanama, nyuma y’isengesho rya saa kumi n’imwe ni bwo umugore we w’isezerano yageze ku musigiti wa Muminu ageza ikibazo cye ku Bayisiamu bagera kuri 25 bari bitabiriye iryo sengesho barimo n’uyobora amasengesho muri uwo musigiti.

Rutebuka Shafi, uyobora amasengesho muri uyu musigiti (Imamu) yabwiye IGIHE ko ubu bukwe bwahise bupfa nyuma y’uko bamenye ko uyu mugabo hari undi mugore yari afite kandi basezeranye.

Yagize ati “Yari yarasubije umugore we iwabo i Mwendo amubeshya ko ubuzima bw’I Kigali bugoye amwizeza ko nibwongera kumera neza azahita amuhamagara mu gihe undi yishakiraga kurongora undi mugore wa kabiri”.

Shafi yatangarije IGIHE ko umugore yerekanye ibyemezo byose bigaragaza ko yashakanye n’uyu mugabo, nabo ngo bahita babwira uwo mugabo ko badashobora kumufasha mu buriganya, nawe abura ukundi abigenza, ubukwe bupfa butyo.

Yakomeje agira ati “Igitangaza ni uko n’umugore we wa mbere yavuze ko inkwano y’ibihumbi 150 yamukoye atarazimuha mu gihe natwe yari yatubwiye ko azakwa umukobwa ibihumbi 200 ariko akazabimuha nyuma kuko muri Isilamu byemewe”.

Uyu mugabo wasebye ku munsi w’ubukwe bwe akaba yari afitanye umwana n’umugore we wa mbere ndetse akaba anatwite inda ya kabiri.

Imamu Rutebuka avuga ko nyuma yo kwanga gusezeranya uyu mugabo, bahise babimenyesha iwabo w’umukobwa nabo baratungurwa.

Amakuru aturuka mu Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo iwabo w’uyu mukobwa avuga ko umunsi w’ejo kuwa Gatanu tariki 22 Kanama batazawibagirwa mu buzima bwabo kuko abaturanyi bari biteguye ubu bukwe.

Gusa inkunga y’ibinyobwa ndetse n’ibindi Abayisiramu bari bamwemereye bahise babihagarika, dore ko byari byatangiye gukusanywa ngo bishyikirizwe umukwe.

Ubusanzwe idini ya Isiramu yemerera umugabo gushaka abagore barenze umwe, apfa gusa kuba azabasha kubatunga mu buryo bungana hatabayeho gutonesha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages