Umukecuru Aisha Nyirandegeya ufite imyaka 114 utuye mu Murenge wa Nyakabanda, mu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, asazanye inzozi zo guhura imbonankubone na Perezida Paul Kagame.
Abo mu muryango wa Nyirandegeya bavuga ko amaze kugira abuzukuru 125, abuzukuruza 60 n’ubuvivi bwinshi ku buryo muri uyu mwaka hazashyingirwa abagera kuri 12.
Yavutse mu mwaka w’ 1900 mu gihe u Rwanda rwari ruhatswe n’u Budage, avukira ahahoze hitwa Congo-Cyahafi, hafi y’ahari hatuye umudage Richard Kandt.Ubu ni mu murenge wa Muhima.
Nyirandegeya yashakanye na nyakwigendera Fundi Hassan babyarana abana icyenda barimo abahungu batatu n’abakobwa batandatu.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yamusuraga baganiriye byinshi bimwerekeyeho, amateka yanyuzemo n’ibyo akunda.
Kugira ngo aganire neza, umunyamakuru yabanje amuha bombo dore ko iri mu bintu bya mbere akunda kuva yagira imyaka 100.
Yamushimiye ati “ Urakoze kumpa iposho, njye nkunda bombo, biswi, amata, fanta no kureba aho bahinga cyangwa nkabafasha guhinga ”.
N’ubwo amaze kugira imyaka 114, aracyabasha kwitamika, kumenya bamwe mu bo akunze kubona no kuganira kandi ibyo avuze ugasanga bifatika.
Kuramba kwe avuga ko abikesha kuba nta muntu n’umwe bigeze bagirana ikibazo no kuba mu buzima bwiza .
Aracyibuka amazina y’abana yabyaye naho abuzukuru be akabibukira ku y’ababyeyi babo.
Nyirandegeya afite inzozi amaranye iminsi yifuza kugeraho. Ashaka guhura na Perezida Paul Kagame amaso ku maso. Ni we muyobozi wenyine rukumbi abona kuri televiziyo akabasha kumumenya. Yifuza kuzamugororera kubera aho amaze kugeza Abanyarwanda ariko ntazi icyo azamuhemba.
Yagize ati “ Arihe se Kagame? sha uwamunyereka sinzi icyo namuha”.
N’ubwo benshi mu bantu bageze mu myaka nk’iye baba batakibuka cyangwa ntibatekereze uko bikwiye, Nyirandegeya we hari byinshi akibuka ku buryo hari n’ubwo aganira kuri amwe mu mateka yo hambere yaranze igihugu.
Kuva yagira imyaka 114 abyuka saa kumi n’imwe z’umugoroba akongera kuryama saa munani z’ijoro.
Ubusirimu bwa Nyirandegeya n’uko buri saa kumi n’imwe n’igice y’umugoroba iyo abyutse ahita akurikirana filimi z’ibishushanyo (cartoons ).
Uyu mubyeyi yanga urunuka imyumbati n’ifi kuko aba yumva bimunukira nk’abapfu.



















TANGA IGITEKEREZO