00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Urubyiruko ntirugifata ubusugi n’ubumanzi nk’ubutwari

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 27 November 2014 saa 11:26
Yasuwe :

Mu gihe Abanyarwanda ba mbere bafataga umukobwa w’isugi n’umuhungu ukiri imanzi nk’intwari ,urubyiruko rw’ubu rwo rubafata nk’ibigwari bitazi icyo gukora cyangwa abarwayi bo mu mutwe.
Bamwe mu basore n’inkumi b’iki gihe biyita ko bagendana n’ibigezweho bemeza ko nta mukobwa cyangwa umuhungu ukwiye kugeza imyaka 18 akiri imanzi.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yaganiraga na rumwe mu rubyiruko mu Mujyi wa Kigali, bamugaragarije ko impamvu abakobwa b’amasugi n’abahungu b’imanzi batagipfa (…)

Mu gihe Abanyarwanda ba mbere bafataga umukobwa w’isugi n’umuhungu ukiri imanzi nk’intwari ,urubyiruko rw’ubu rwo rubafata nk’ibigwari bitazi icyo gukora cyangwa abarwayi bo mu mutwe.

Bamwe mu basore n’inkumi b’iki gihe biyita ko bagendana n’ibigezweho bemeza ko nta mukobwa cyangwa umuhungu ukwiye kugeza imyaka 18 akiri imanzi.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yaganiraga na rumwe mu rubyiruko mu Mujyi wa Kigali, bamugaragarije ko impamvu abakobwa b’amasugi n’abahungu b’imanzi batagipfa kuboneka ari uko na bamwe mu bavuga ko batarakora imibonano mpuzabitsina mu buzima bwabo bitwa abarwayi bagashinjwa kuba intinyi, ubugwari, uburwayi bw’umubiri n’ubwo mu mutwe n’ibindi.

Bamwe mu rubyiruko rw'iki gihe bumva urukundo nyarwo rugomba kurangwa n'imibonano mpuzabitsina

Kudafata ubusugi n’ubumanzi nk’ubutwari mu rubyiruko ngo biterwa n’uko bamwe muri bo biyita ababyirukiye muri vision (icyerekezo) baganisha urukundo rwabo mu busambanyi gusa.

Bizimana Omar utuye mu Karere ka Nyarugenge avuga ko kubera urubyiruko rutandukanye rufata imibonano mpuzabitsinda nk’ikimenyetso gikomeye cy’urukundo, n’ubukure bamwe muri bo batarayikora basigaye batinya kubivugira mu ruhame.

Yagize ati “ Njye mbona ari ibimenyetso by’imperuka kubera ko nta n’umuntu ukivuga ko ari isugi cyangwa imanzi muri bagenzi be n’iyo yaba afite cyangwa 17 imyaka 18 kubera ko ahanini usanga bahita bamuha urw’amenyo bakamwumvisha ko agomba kujya kwisuzumisha kwa muganga akamenya niba atarwaye.”

Uwamwezi Ornella utuye mu ku Kivugiza mu Murenge wa Nyamirambo yongeyeho ati “ N’abana b’abakobwa bo muri iyi minsi barangiza amashuri abanza basobanukiwe n’icyitwa imibonano bigatuma banashaka kuyikora ku buryo biba bigoye kumva ko hari umukobwa ushobora kurangiza amashuri yisumbuye ari isugi cyangwa imanzi.”

Uru rubyiruko rwongeraho ko imyumvire y’iki gihe ituma hari abumva gukora imibonano mbere yo kurushinga ari uburyo bwiza bwo kwirinda ingaruka zo guharararukanwa ku mugore n’umugabo bamaze kubana.

Hari kandi n’abumva ko imibonano mpuzabitsina ari cyo kimenyetso gifatika kigaragaza urukundo, bigatuma abakunzi babo bayikora batabishaka ngo bakunde babashimishe.

Impuguke mu by’imibanire zo ntizihakana ko imibonano mpuzabitsina ari ingenzi ku bakundana, ariko ko iyo abantu bataragera igihe cyo gushakana biba ari ibibazo, kuko iyo batanye hari umwe muri bo usigarana ingaruka zituma abangamirwa mu byishimo by’uwo bazashakana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages