00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali : Yakubiswe n’uwamucumbikiraga aramunoza aranamucucura

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 3 December 2014 saa 09:37
Yasuwe :

Kalisa Desire w’imyaka 42 utuye mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, ari mu gihirahiro nyuma y’uko ashatse kwimuka mu nzu yakodeshaga nyirayo akamukubita, akamunoza, akanamutwara amafaranga ibihumbi 10 kandi yarishyuye ubukode.
Aganira n’umunyamakuru IGIHE, arambaraye mu muhanda uva mu Gitega ugana mu Mujyi wa Kigali rwagati, Kalisa yavuze ko yari agiye gutabaza polisi ariko ingufu zikamubana nke akagwa hasi.
Yavuze ko yahohotewe na nyir’inzu nyuma y’uko amaze kumubwira ko (…)

Kalisa Desire w’imyaka 42 utuye mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, ari mu gihirahiro nyuma y’uko ashatse kwimuka mu nzu yakodeshaga nyirayo akamukubita, akamunoza, akanamutwara amafaranga ibihumbi 10 kandi yarishyuye ubukode.

Aganira n’umunyamakuru IGIHE, arambaraye mu muhanda uva mu Gitega ugana mu Mujyi wa Kigali rwagati, Kalisa yavuze ko yari agiye gutabaza polisi ariko ingufu zikamubana nke akagwa hasi.

Yavuze ko yahohotewe na nyir’inzu nyuma y’uko amaze kumubwira ko adashobora gukomeza kuba mu gipangu cye bitewe n’ubugome bw’abagituyemo.

Uyu musore uvuga ko avuka mu Burundi,ashinja nyir’inzu kumutwarira amafaranga, nyuma yamufatiyeho umuhoro amubuza kwimuka.

Ati “Impamvu yankubise akangira uku ngo ni uko nari ngiye kuva mu nzu ye kuko yansabye ko mpaguma mubwira ko ntahashaka kubera ko ari mu bagome; yahise amfungirana mu nzu ahita anamfatiraho umuhoro arankubita ananyambura amafaranga yanjye.”

Yakomeje avuga ko uwamukubise azwi ku izina rya Rukara kandi ko akora akazi k’ubuzamu.

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Murenge wa Gitega, Twagirimana Jean Claude, na we yemeza ko aho uyu mugabo Kalisa yakubitiwe hakunze kubera urugomo ku buryo nta muntu ujya upfa kuhava amahoro.

Twagirimana yemeza ko haba n’abakora umwuga w’uburaya kandi ko hari umwe muri bo washakaga gukubita Kalisa mbere y’uko akubitwa na nyir’inzu.

Yagize ati “Uyu mugabo, mu gitondo mvuye mu mujyi nasenze hari umukobwa wamufashe mu ijosi amubwira ko hari ibyo bapfuye atwumvisha ko twe tutabizi kubera ko yashakaga kumukubita anamubwira ko yanamwica ariko turabakiza.”

Bivugwa ko Kalisa yaje gukurwa aho yari arambaraye mu muhanda n’abapolisi bari mu kazi kabo.

Abagenzi bari bashungereye Kalisa babuze icyo bamukorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages