00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakundaniye kuri Facebook, aza gusanga akundana n’umuhungu mugenzi we

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 22 August 2015 saa 07:30
Yasuwe :

Muhire Francois yamaze imyaka ibiri akundana n’umuntu atazi bahuriye kuri Facebook, wari wariyise Rihanna, nyuma aza gutungurwa no gusanga ari umuhungu mugenzi we.

Muhire utuye mu Kagari ka Mumena mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, avuga ko yakundanye n’umuhungu mugenzi we kuri Facebook bitewe n’uko uwo musore ku rukuta rwe ndetse no ku ifoto imuranga (Profile Picture) yari yarashyizeho ifoto y’umukobwa mwiza yarangiza akaniyita Rihanna.

Yagize ati “Kugira ngo ntangire kumutereta tunakundane byatewe n’uko ku nshuro ya mbere yanyoherereje ubutumwa ambwira ko ankunda cyane kandi yifuza ko tuzabonana yaje mu Rwanda avuye mu Bufaransa. Bitewe n’uburyo numvise ambwira ko ankunda kandi atuye i Burayi, byatumye ntangira no kumukurikirana bitewe n’uko numvaga nta muhungu mugenzi wanjye wambwira y’uko ankunda”.

Muhire akomeza avuga ko yahise atangira kumwumvisha ko amukunda bitewe n’ifoto nziza yabonaga yari yarashyizeho nk’ikirango cy’urukuta rwe (Profile) kuri Facebook.

Ati “Nyuma yo kubona ari umukobwa ufite uburanga byatumye ntangira kumutera imitoma kugira ngo ndebe ko yazanjyana hanze mu gihe tuzaba twabanye, ku buryo naheraga mu gitondo nicaye muri Cyber nganira na we buri mwanya mwandikira amagambo aryoshye kubera amatsiko ngo azaze vuba tubonane”.

Akomeza avuga ko kugira ngo amenye ko uwo yateretaga ari umuhungu mugenzi we, byamusabye ubushishozi bw’igihe kitari gito.

Ati “Tujya kubonana yarabanje ansaba nomero zanjye za telefoni, ambwira ko yifuza ko twazagirana ikiganiro kirambuye mu masaha ya nijoro kuko ari bwo hatagenda amafaranga menshi, ndabyemera. Ni bwo naje gutungurwa no kumva ambaza niba mu buzima bwanjye nshobora gukundana n’umuhungu mugenzi wanjye”.

Muhire avuga ko yahise agira amatsiko menshi anamwemerera ko ibyo yamubajije byose bishoboka cyane kuri we, ko icyangombwa ari urukundo anaboneraho kumubaza impamvu yibanze kuri ibi bibazo, aba ari bwo amwerurira amubwira ko na we ari umuhungu.

Muhire akomeza avuga ko atigeze abyihanganira, ko yahise abwira uwo muhungu wiyitaga Rihanna ko adashobora gukundana n’umuhungu mugenzi ari na bwo yahise amusaba kumwibagirwa no kumukura mu bitekerezo bye burundu.

Muhire yarangije agira inama abahungu bagenzi be ko atari byiza gukundana n’umuntu bataziranye bahuriye kuri Facebook cyangwa WhatsApp n’izindi mbuga nkoranyambaga mu gihe batarabonana imbona nkubone.

Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages