Mukeshimana Nadine, w’imyaka 25 n’umwana w’imyaka ibiri , yambaye umupira w’umugabo we bituma amukubitira mu muhanda ndetse anawumuciraho mu maso ya rubanda mu murenge wa Rwezamenyo ku wa kabiri ku ya 25 Ugushyingo 2014.
Mukeshimana yambaye uwo mwenda ahita ahunga umugabo we bamaranye imyaka ibiri babana mu buryo butemewe n’amategeko wari waraye amukubise amuziza ibiryo.
Uwo mugabo yaramukurikiranye kuva aho bari batuye mu murenge wa Kigali amufatira mu murenge wa Rwezamenyo, akagari ka Kabuguru ya I amwambikira ubusa ku karubanda.
Avuga ko umugabo we amuhohotera kenshi gashoboka ariko kubera kutishobora akabura aho yamuhungira.
Yagize ati “ Apfa kuba yasomye ku gacupa gusa iyo atashye tugasangira bigashira hashira nk’isaha imwe gusa nkahita mbyishyuzwa ku buryo binsaba ko mpita muhunga kugira ngo atanyica ariko kuko nta handi hantu mfite ho kuba ndemera akankubita yaruha akandeka”.
Nyuma yo kurambirwa umuruho, Mukeshimana yifuza gusubira iwabo mu cyaro ariko akanga no gusiga uruhinja rwe.
Yagize ati “ Ikibazo ni umwana wanjye gusa kuko yamunyimye kandi afite imyaka ibiri si umwana wo kurerwa na se, hari byinshi aba gikeneye”.
Mukeshimana avuga ko akimara kubyara, umugabo yamusabye ko yaba asubiye iwabo ntamenye ko yashakishaga uburyo yamwikiza burundu.
Avuga ko yaje kwerekeza iwabo igihe cy’ukwezi nyuma akaza kumuhamagara ari nabwo yatangiye kumukorera ibikorwa by’ubunyamaswa byinshi birimo kumwiriza inzara igihe cy’iminsi ibiri, kutamugurira umwambaro n’umwe, kumukubita n’ibindi.
Ubwo yahuraga n’umunyamakuru wa IGIHE nyuma yo gushwanyagurizwaho umupira yari yambaye n’umugabo we, yagaragaje impungenge ko umugabo we azamuhitana. Abihera ku rwitwazo rw’utuntu tudafatika yuririraho yamukubita akanamwandavuza,
Ati “ Ubu munsanze aha ankubita ari guca uyu mupira nambaye ngo ni uko ari uwe ra! Uretse kwigiza nkana nakwambara uwande uretse uwe ? None se ko ntayo angurira nabigenza nte? Kandi ibi yigira hari ikindi bihatse kuko nawe arabizi ko imyenda yo hejuru ye myinshi turayambarana”.
Umugabo wa Mukeshimana Nadine, akimara kugotwa n’abaturage bari bababajwe n’igikorwa cy’urukozasoni yari amaze gukora , dore ko bifuzaga no kumushyikiriza ubuyobozi yahise abaca mu rihumye arabacika ntihagira umenya aho arengeye.
Mukeshimana yacumbikiwe n’umubyeyi w’umugiraneza nawe utishoboye kugira ngo abone uko azakurikirana ikibazo cye bukeye.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko bwakeye umugabo naho ahamusanga, umugore agahungira ahandi hataramenyekana.



















TANGA IGITEKEREZO