00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimwe cya gatatu cy’abagabo bo mu Budage bumva guhohotera abagore ntacyo bitwaye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 June 2023 saa 06:46
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Plan International Ishami ry’u Budage, bwagaragaje ko kimwe cya gatatu cy’abagabo n’abasore bo muri icyo gihugu bumva ko guhohotera umugore ntacyo bitwaye.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi biherutse gutangazwa mu kinyamakuru Westdeutsche Allgemeine Zeitung.

Abagabo 1000 n’abagore 1000 bakoreweho ubushakashatsi bari hagati y’imyaka 18 na 35, basabwe kugaragaza icyo batekereza ku kigaragaza umugabo nyamugabo.

Mu bagabo babajijwe, 34% bavuze ko bigeze gukoresha imbaraga kugira ngo abagore babo cyangwa abakobwa bakundana babubahe. 33% bavuze ko ntacyo bitwaye kuba wakubita umugore urushyi mu gihe mwatonganye.

Ku bijyanye no gucana inyuma, 50% by’abagabo bavuze ko badashobora kubana n’umugore cyangwa umukobwa ufite abandi bagabo bamutereta mu gihe ku bagore ho abavuze ko batabana n’umugabo ufite abandi bagore bamugendaho ari 20%.

Mu bagabo babajijwe kandi, 52% bavuze ko bifuza urugo aho aribo baruhahira, umugore akita ku mirimo yo mu rugo.

Ku bagore ho, bavuze ko bifuza ingo aho abashakanye bagabana inshingano no gufata ibyemezo.

Karsten Kassner uri mu baharanira uburinganire mu Budage, yabwiye CNN ko biteye inkeke kuba kimwe cya gatatu cy’abagabo bumva ko guhohotera abagore ntacyo bitwaye.

Yavuze ko hakenewe ingamba ngo iyo myumvire ihinduke.

Polisi yo mu Budage yagaragaje ko mu 2021 abagore 115 000 bahohotewe n’abo bashakanye.

Abagabo benshi mu Budage bagaragaje ko guhohotera abagore bumva ntacyo bitwaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages