00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo igiye guhagarika kurya inyama z’imbwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 September 2023 saa 09:59
Yasuwe :

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko yo muri Koreya y’Epfo, biteguwe gutangiza umushinga w’Itegeko rigamije guca burundu igurishwa no kurya inyama z’imbwa, n’indi mico itavugwaho rumwe muri iki gihugu

Itangazamakuru ryatangaje ko ibi byasabawe n’ishyaka ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rya Democratic Party ariko bishyigikirwa n’ishyaka rya rubanda riri ku butegetsi People Power Party.

Imibare igaragaza ko nibura ingo miliyoni icumi zoroye imbwa muri Koreye y’Epfo, gusa inyinshi zororerwa kuribwa.

Ibi bibaye nyuma y’uko umugore wa Perezida wa Korea y’Epfo, Kim Keon Hee yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya no kurandura imigirire mibi irimo no kurya inyama z’imbwa.

Ubwo yari mu bukangurambaga bwo guca iribwa ry’inyama z’imbwa z’ubwoko bwose , yasabye abagize Inteko Ishinga Amategeko gushyiraho itegeko ribuza abaturage kurya imbwa.

Yagize ati “Abantu n’inyamaswa bagomba gukomeza kubaho. Ibikorwa byo kurya inyama z’imbwa bitemewe bigomba guhagarara.”

Bibarwa ko muri Koreya y’Epfo nibura hagati y’imbwa ibihumbi 700 na miliyoni zibagwa muri mwaka.

Nubwo bimeze bityo ariko abarozi b’imbwa n’abafite amaresitora basa n’abarwanyije iyi gahunda kuko bagaragazaga ko bizabahombya iryo tegeko niritorwa.

Kugeza ubu ibihugu byemeraga kurya imbwa byamaze kubihagarika birimo Hong Kong, Philippines, Taiwan, Thailand, Singapore na Indonesia.

Koreya y'Epfo irashaka guhagarika ibyo kurya inyama z'imbwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages