Uyu mugabo w’imyaka 40 utatangajwe amazina yatawe muri yombi kubera ko iyo foto yashyize ku mbuga nkoranyambaga yayobeje inzego z’ubuyobozi zashakishaga ikirura cyitwa Neukgu.
Iyi foto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko icyo kirura kiburiwe irengero ku wa 8 Mata 2026, ibyatumye ubuyobozi bw’uyu mujyi butangira kwifashisha ayo mashusho mu kuyishakisha.
Itangazamakuru ryo muri Koreya y’Epfo ryatangaje ko ayo mashusho yateje urujijo rukomeye kubera ko ubuyobozi bw’umujyi wa Daejeon bwari bwatangiye kuyifashisha mu kuburira abaturage batuye mu gace icyo kirura cyagaragayemo.
Ibikorwa byo gushakisha iyi nyamaswa byavugishije abantu benshi muri iki gihugu gusa yaje gufatwa nyuma y’iminsi icyenda itorotse.
Ubwo uyu mugabo yabazwaga na Polisi impamvu yashyize hanze iyo foto kandi aziko iri buyobye inzego zashakishaga ikirura, yasubije ko yabikoze yikinira.
Ubuyobozi bwo Mujyi wa Daejeon bwatangaje ko bugiye gukora iperereza ryimbitse kuri uyu mugabo wayobeje inzego ndetse bavuga ko igihe icyo cyaha cyamuhama ashobora guhanishwa gufungwa imyaka itanu muri gereza ndetse akanacibwa ihazabu y’ibihumbi 6.700$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!