00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: Umugore wihekuye abana babiri yatawe muri yombi

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 16 September 2022 saa 11:51
Yasuwe :

Polisi yo muri Koreya y’Epfo yataye muri yombi umugore wo muri Nouvelle-Zélande ukekwaho kwica abana be babiri umwe ufite imyaka irindwi undi ufite imyaka icumi.

Yafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022 mu majyepfo y’iki gihugu mu mujyi wa Ulsan.

Uyu mugore w’imyaka 42 akimara kubikora imirambo y’abo bana yayifungiye mu bikapu, ahungira muri Koreya y’Epfo mu 2018, kuva ubwo Nouvelle-Zélande ihita ishyiraho impapuro zo kumushakisha.

Nyuma yo kumenya ko ari ho yihishe Polisi yo muri Auckland yahise ikorana bya hafi n’iy’i Seoul kugira ngo atabwe muri yombi.

BBC yanditse ko mirambo y’aba bana yabonywe muri Kanama uyu mwaka n’abantu bari baguze ibyo bikapu nk’imitungo yatawe na ba nyirayo yari aherere i Auckland ho muri Nouvelle-Zélande.

Uyu mugore akekwaho kwica abana babiri akabashyira mu bikapu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages