00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: Umwana yashwaratuye muri pasiporo ya se yangirwa gusohoka mu gihugu

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 4 June 2014 saa 10:48
Yasuwe :

Umugabo witwa Chen ukomoka mu Bushinwa yangiwe gusohoka muri Koreya y’Epfo nyuma y’aho umwana we w’imyaka ine ashwaratuye mu rwandiko rwe rw’inzira.
Umwana w’umuhungu w’imyaka ine y’amavuko yafashe urwandiko rw’inzira (passport) rwa se arushushanyamo, ifoto iba ari muri urwo rwandiko arayihindanya ku buryo isura itaragaragara.
Daily Mail dukesha iyi nkuru, ivuga ko uyu mwana wageragereje impano yo gushushanya mu mu rwandiko rw’inzira rwa se, ubwo bari mu ruzinduko muri Koreya y’Epfo. (…)

Umugabo witwa Chen ukomoka mu Bushinwa yangiwe gusohoka muri Koreya y’Epfo nyuma y’aho umwana we w’imyaka ine ashwaratuye mu rwandiko rwe rw’inzira.

Umwana w’umuhungu w’imyaka ine y’amavuko yafashe urwandiko rw’inzira (passport) rwa se arushushanyamo, ifoto iba ari muri urwo rwandiko arayihindanya ku buryo isura itaragaragara.

Uyu mwana yashindanyije cyane pasiporo ya se

Daily Mail dukesha iyi nkuru, ivuga ko uyu mwana wageragereje impano yo gushushanya mu mu rwandiko rw’inzira rwa se, ubwo bari mu ruzinduko muri Koreya y’Epfo.

Abashinzwe kugenzura abinjira n’abasohoka muri Koreya y’Epfo bangiye uyu mugabo gusohoka muri icyo gihugu, kubera ko urwandiko rwe rw’inzira rushushanyijemo amasura y’abantu, ibiti, inyamaswa n’ibindi bitandukanye mu mabara y’umukara.

Iki kibazo kikaba cyagaragaye ubwo uyu mugabo yari yerekanye urwandiko rwe rw’inzira, ashaka kujya mu ndege yerekezaga mu Bushinwa.

Ibi bishushanyo byashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa " Weibo" na Chen, agamije gutabaza ngo harebwe uburyo yava muri iki gihugu.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages