Lee Jae-myung w’ishyaka Democratic Party, yavuze ko hari abaturage basaga miliyoni 10 bafite uruhara muri Koreya y’Epfo, bahitamo kujya kugura imiti mu mahanga ibafasha kugarura umusatsi kuko nta bwishingizi bw’imbere mu gihugu bwishingira iyo ndwara.
Yavuze ko ibyo bihombya igihugu kuko hasohoka amafaranga menshi yakabaye yifashishwa mu bindi.
Byabaye inkuru mu gihugu, bamwe batangira gukora amashusho agaragaza abafite ikibazo cy’uruhara basaba bagenzi babo gushyigikira Lee Jae.
Umubyeyi witwa Jeong Da-eun, yatanze ubuhamya bw’uburyo yazanye uruhara kubera ko yabuze amafaranga yo kugura imiti ituma rutaza, dore ko yaciwe asaga miliyoni 3 Frw ngo abone ayo mavuta.
Bamwe mu bahanganye na Lee bamukwennye, bavuga ko bigaragaza ikimuhangayikishije naramuka agiye ku butegetsi aho guhangayikishwa n’ibindi bibazo byugarije igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!