00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: Uwiyamamariza kuba Perezida yijeje ubufasha abafite uruhara ‘natorwa’

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 9 January 2022 saa 03:47
Yasuwe :

Ibitwenge n’impaka ni byose muri Koreya y’Epfo nyuma y’aho umwe mu biyamamariza kuyobora icyo gihugu atangarije ko natorwa, azafasha abafite uruhara kujya basubizwaho umusatsi hakoreshejwe ubwishingizi bw’ubuzima.

Lee Jae-myung w’ishyaka Democratic Party, yavuze ko hari abaturage basaga miliyoni 10 bafite uruhara muri Koreya y’Epfo, bahitamo kujya kugura imiti mu mahanga ibafasha kugarura umusatsi kuko nta bwishingizi bw’imbere mu gihugu bwishingira iyo ndwara.

Yavuze ko ibyo bihombya igihugu kuko hasohoka amafaranga menshi yakabaye yifashishwa mu bindi.

Byabaye inkuru mu gihugu, bamwe batangira gukora amashusho agaragaza abafite ikibazo cy’uruhara basaba bagenzi babo gushyigikira Lee Jae.

Umubyeyi witwa Jeong Da-eun, yatanze ubuhamya bw’uburyo yazanye uruhara kubera ko yabuze amafaranga yo kugura imiti ituma rutaza, dore ko yaciwe asaga miliyoni 3 Frw ngo abone ayo mavuta.

Bamwe mu bahanganye na Lee bamukwennye, bavuga ko bigaragaza ikimuhangayikishije naramuka agiye ku butegetsi aho guhangayikishwa n’ibindi bibazo byugarije igihugu.

Lee Jae-myung yijeje abafite uruhara kubavuganira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages