00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koroshya ubuzima! Umugeni w’i Nyamasheke yagiye gusezerana ari kumwe n’abagenzi mu modoka

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 21 May 2021 saa 09:14
Yasuwe :

Kuvuga ko ubukwe ari byo birori bikomeye mu mibereho ya muntu kuko ari we ugena uko bigenda bityo akabikuramo umunezero yifuza, byatumye bamwe badukana umuco udashimwa na benshi wo kwiyemera kugeza aho baka inguzanyo cyangwa bakandavura ngo “babone ifoto”!

Nyirahabimana Edith we si uko abibona kuko ngo burya “ubwagenze neza si ubwasesaguririwemo”.

Ni umukobwa w’imyaka 26 uvuka i Rwesero mu murenge wa Kagano ho muri Nyamasheke, watunguranye kuri uyu wa 21 Gicurasi 2021 ahagarika imodoka itwara abagenzi rusange (bus) yavaga i Rusizi yerekeza i Kigali, ngo imugeze imbere agana kuri Kiliziya ya Tyazo, aho yari agiye gusezeranira n’umusore yahisemo Habiyaremye Emmanuel.

Ushobora gutekereza ko yari yabuze amikoro ariko si ko bimeze! Nk’uwitegura urugo rushya muri ibi bihe icyorezo cyanahungabanyije ubukungu bwa benshi n’imibereho muri rusange, abona gusesagurira mu bukwe bw’umunsi umwe nk’aho ubuzima burangiriye aho “atari umuco ukwiye”.

Bitandukanye na ba bandi bigwizaho amadeni ngo babone amafoto y’imodoka, Nyirahabimana we ngo ababyeyi be bari banafite ubushobozi bwo kumukodeshereza imodoka imutwarana n’abo bari bujyane barindwi, ariko “bigatwara nka 60.000 Frw”.

Gukoresha ayo mafaranga yose ku munsi umwe kandi hari ubundi buryo bushoboka ngo yumvaga bidakwiye, ahitamo kugabanyaho 4.000 Frw aba ari byo bategesha we na nyina, nyirasenge n’abandi batanu bari bamuherekeje. Byumvikane ko 56.000 Frw yayazigamye mu bizabafasha bageze mu rugo rushya.

Shoferi yanze kumutwara, abyemeye abaca menshi

Bimenyerewe ko umugeni ajya ku rusengero cyangwa kiliziya ari mu modoka yatatsweho indabo, cyangwa se akagenda n’amaguru ashagawe n’abandi barimo n’abafata agatimba ngo katamutega.

Kugenda n’amaguru bikunze gukorwa iyo ari hafi, kandi bakagenda bitonze. Nyirahabimana witandukanyije n’umuco wo gusesagura aho yari aturutse byamusabaga kuva mu murenge umwe ajya mu wundi, rukaba ari urugendo rurerure ku buryo iyo agenda n’amaguru yari kuhagera yakerewe kandi “uwakerewe padiri amuca 10.000Frw”.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Nyirahabimana yajyanye n’abamuherekeje bahagarara ku cyapa bategeraho bus cy’ahitwa ku Rwesero, bategereza akanya gato ku bw’amahirwe iba ibagezeho.

Mu gihe abagenzi bari bakirangariye umugeni mu gatimba k’urwererane, batunguwe no kubona we n’abo bari kumwe basaba shoferi ko yabatwara.

Bose baguye mu kantu kuko “ni ubwa mbere bari babonye umugeni ugenda mu modoka rusange”; shoferi we abwira abandi ngo binjiremo ariko ati “umugeni simutwara”.

Bamwe baketse ko ari nk’ikinamico abo bari gukina ariko bamenya ko nta rwenya rubirimo ubwo umugeni nyirizina yari atangiye kwiyingingira shoferi ngo abatware n’aho yabaca menshi.

Shoferi yashyize ava ku izima arabemerera bajya mu modoka, abagenzi bitegereza umugeni bagiye kwicarana.

Nyuma ya twa dusonisoni tw’abageni, Nyirahabimana yicaye arashikama yumva atuje kuko ibyo yari arimo abizi neza kandi bitamutunguye.

Abagenzi muri bus babonye icyizere yifitiye nabo batangiye gutera iz’ubukwe, akanyamuneza gataha imitima yabo ubukwe buba ubukwe.

Ku ruhande rw’umusore, Habiyaremye Emmanuel yari yaturutse i Rushondi mu kagali ka Gako ho mu murenge wa Kanjongo ari nawo urimo Paruwasi Gatolika ya Tyazo bari busezeranireho. We yahagiye n’amaguru.

Habiyaremye na we ahuriza na Nyirahabimana basezeranye kubana mu bibi n’ibyiza ko “ubukwe bwiza atari ubuhenze” ahubwo biterwa n’uko buri wese abyumva.

N’icyizere cyose bagaragaza ko ntacyo bikanga ku bidasanzwe bakoze, bati “Intego yacu ni ukubaka si ukwemeza”.

Umwe mu babonye uyu mugeni yabwiye IGIHE ko byamutunguye ariko ashimishwa no kumva umuntu yakwiyemeza kugabanya amafaranga akoresha.

Ati “Byantunguye ariko njyewe nanejejwe no kubona umugeni aza n’amaguru maze agatega Coaster. Biriya niba yabikoze ashaka kudasesagura byaba ari byiza kuko urareba gukodesha imodoka ibihumbi 60 none akaba yatanze 500 kuri buri muntu kandi n’abantu umunani.”

Undi yunzemo ati “Nta wabikora afite amafaranga ayafite byaba ari igitangaza ariko njyewe nabonye atari byiza rwose umugeni agomba kuba akeye cyane. Urabona ko n’abantu batunguwe n’ibyo babonye.”

Kubera imihanda mibi iri mu karere ka Nyamasheke ukunze gusanga abageni bajya ku kiliziya n’amaguru ariko byatunguye abantu ubwo aba bagaragaraga bateze imodoka.

Abagenzi bose batungwe no kwicarana n'umugeni uri mu gatimba
Nyirahabimana Edith yari yicaye muri bus afite ururabo ntacyo yikanga
Ubwo umugeni yajyaga kwicara muri bus bamufatiye agatimba
Nyirahabimana Edith n'umukunzi we Habiyaremye Emmanuel bavuze kio ubukwe bwiza atari ugusesagura
Kuri Kiliziya ya Tyazo aho abageni basezeraniye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages