Muri Kosovo hamaze kuba amatora inshuro eshatu mu gihe kitageze imyaka ibiri, aho inteko zagiye zisenyuka bitewe n’ibibazo bya politiki mu gihugu.
Kurti yari amaze iminsi agirana ibiganiro n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ku bijyanye no gushyiraho Perezida mushya. Mu gihe yashakaga ko amatora yigizwa inyuma, Umudepite Time Kadrijaj yamuteye amagi.
Kadrijaj yateye hejuru ati “Ukwiye kwica n’ikimwaro”, ari na ko atera amagi Kurti wari wicaye ku murongo w’imbere mu Nteko.
Perezida w’Inteko yasabye ko amashusho yatambukaga imbonankubone ahagarikwa, maze abashinzwe umutekano bihutira kurinda Kurti.
Kurti yakomeje gutuza, avuga ko niba guterwa amagi ari cyo giciro agomba kwishyura kugira ngo ibiganiro bikomeze, yishimiye kucyishyura. Icyakora, inama yahise isubikwa.
Ishyaka rya Kurti, Vetevendosje (VV), ryaje ku mwanya wa mbere mu matora y’abagize Inteko aheruka kuba muri Kamena, ribona ubwiganze buhagije bwo kuyobora.
Bamwe mu badepite banatangaje ko bashobora kwitabaza inkiko nyuma y’uko Kurti asabye kongererwa igihe cyo gukomeza ibiganiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!