00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kourtney Kardashian agiye gushyira hanze bombo igabanya gusaza

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 18 July 2026 saa 02:18
Yasuwe :

Kourtney Kardashian agiye gushyira hanze inyongeramirire nshya iri mu bwoko bwa bombo zizwi nka ‘Lemme Skin Firming & Hydrating Gummy Rings’ zigenewe gufasha uruhu gukomeza gusa neza no kurwanya gusaza.

Izi bombo zikoze mu ishusho y’impeta kandi zifite icyanga cy’imbuto, aho zasimbujwe isukari isanzwe.

Iyi nyongeramirire ikozwe mu mavuta y’umwimerere akomoka ku bimera avura uruhu [Ceramosides] afasha uruhu kugumana amazi no kugabanya iminkanyari mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa.

Harimo kandi hyaluronic acid, ikinyabutabire gisanzwe kiba mu ruhu kirufasha kubika amazi menshi, bigatuma rugumana ubuhehere, rukoroha kandi ntirwumagare.

Irimo n’ibinyabuzima bikomoka ku gihingwa cya sea buckthorn, gikungahaye ku ntungamubiri zifasha uruhu kwiyubaka no kugabanya kwangirika kwarwo. Hari kandi na Vitamine C ifasha umubiri gukora collagen, intungamubiri ituma uruhu rukomera, rworoha kandi rugahora rusa n’urukiri ruto hamwe na Vitamine E ifasha kurinda uruhu kwangizwa n’imirasire y’izuba n’ibindi bintu bihumanya ikirere bishobora gutuma rusaza imburagihe.

Mu kwamamaza izi bombo, ikigo cye cya Lemme kizafatanya n’iduka rya Mimi’s Frozen Yogurt ryo muri New York rikurura abantu benshi, aho abaguzi bazajya bazigurira hejuru ya yogurt zaho.

Izi nyongeramirire zizatangira kugurishwa ku mugaragaro tariki ya 21 Nyakanga 2026, ku giciro cya 30$ mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Izi bombo zigiye ku isoko nyuma y'aho Kourtney Kardashian yari aherutse gushyira hanze ibindi bicuruzwa bifasha abantu kunyurwa mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages