00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 21, agaragara nk’ufite 160 y’amavuko (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 April 2017 saa 02:47
Yasuwe :

Rupesh Kumar, apima ibiro 19 gusa ku myaka 21 y’amavuko ariko isura ye imugaraga nk’umuntu usheshe akanguhe ku buryo abahanga bavuga ko umubiri we wakuze inshuro umunani ku buryo ukura mu buryo busanzwe bitewe n’indwara yitwa ‘progeria’.

Ubu burwayi uyu musore yahuye nabwo bufitwe n’umuntu umwe mu bantu miliyoni batuye isi, ndetse bivugwa ko Rupesh ariwe ufite iyi ndwara ukuze kurusha abandi bose bari ku isi nyuma y’urupfu rwa Leon Botha wo muri Afurika y’Epfo.

Rupesh akomoka mu gace ka Hanumanganj mu Majyaruguru y’u Buhinde muri Leta ya Uttar Pradesh. Yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara ubwo yari akiri muto.

Ubu burwayi bwamamaye cyane kubera igitabo cya F Scott Fitzgerald na film yakozwe na Brad Pitt yitwa The Curious Case of Benjamin Button aho umukinnyi w’imena aba yaravutse ari mukuru akazasaza ari muto.

Se wa Rupesh witwa Ramapati Kumar w’imyaka 45, akora umwuga w’ubuhinzi. Yatangaje ko bijya gutangira, umwana we yababaraga umutwe ndetse akagira ububabare mu nda.

Ngo bagerageje kumujyana kwa muganga ahura n’abaganga benshi gusa nta n’umwe wigeze abasha kumuvura iyi ndwara ahubwo bose bamusabaga kumusubiza mu rugo.

Ubusanzwe Progeria ni indwara ivukanwa ariko idakunze kubaho kuko ku Isi yose abayirwaye ari bake; uyifite agira impinduka ku miterere y’umubiri we ndetse akagaragaza ibimenyetso byo gusaza mu buryo bwihuse nubwo yaba akiri umwana muto.

Iyi ndwara yitwa ‘syndrome de Hutchinson-Gilford’ ikaba yaritiriwe Jonathan Hutchinson na Hastings Gilford bayikozeho ubushakashatsi mu 1886 no mu 1897 ariko kugeza n’ubu nta muti wayo uramenyekana.

Progeria ni ijambo rikomoka mu rurimi rw’Ikigeriki « geron » bivuga ubusaza, abahanga bakaba bavuga ko ivukanwa igaterwa n’imikorere mibi y’uturemangingo ituma umubiri ukora protein zifite ibibazo zitwa ‘progerin’ zigatera gushwanyagurika kw’ingirangingo mu buryo bworoshye, iyo zikoresheje izi protein, ndetse bigatera impinduka mu mubiri zigenda zigaragara n’inyuma.

Umuntu urwaye Progeria arangwa no kugira umutwe munini
Umuntu ufite iyi ndwara amaso arushaho kuba manini
Mu Rwanda iyi ndwara ishobora kuba itaramenyekana cyane kuko abaganga twabajije barimo abavura abana, badutangarije ko nta murwayi wayo barabona
Progeria ni indwara itandura ndetse ntikunze gufata abantu benshi ndetse abayirwaye ku Isi yose babarirwa mu 100

Inkuru bifitanye isano: ‘Progeria’, indwara idasanzwe ishobora gutuma umwana asaza akiri incuke


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages