Uyu musaza akora izi pompage buri munsi, akazigabanya mu byiciro bibiri: 20 mu gitondo n’izindi 20 ni mugoroba, ibintu avuga ko bimufasha kugumana imbaraga n’ubuzima bwiza.
Bill Kober avuga ko yatangiye gusobanukirwa akamaro ko gukora imyitozo ngororamubiri akuze, aho ashimangira ko “gukoresha umubiri igihe ushoboye ari byo bituma udatakaza ubushobozi,” akongeraho ko atifuza gutakaza ubuzima bwiza afite ubu.
Uyu musaza kandi akora n’indi myitozo irimo Pilates, ndetse aherutse no kwiga uburyo bwo gukora crow pose, imyitozo isaba ubuhanga n’imbaraga z’umubiri.
Nubwo atigeze akora siporo nk’umwuga, Kober avuga ko ubuzima bwe bwari bushingiye ku mirimo y’ingufu yakoraga kuva mu busore bwe, harimo gukorera mu gisirikare, kubaka inzu, gukora mu ruganda ndetse no gutwara bisi itwara abanyeshuri.
Avuga ko gukomeza gukora pompage ari kimwe mu bimufasha guhumeka neza no gukomeza kugira imbaraga.
Uyu musaza kandi aherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 98, avuga ko yifuza gukomeza gukora iyi myitozo kugeza yujuje imyaka 100.
Abaganga bo mu Bwongereza bavuga ko gukora imyitozo ngororamubiri buri munsi bifasha kugabanya indwara zitandukanye zirimo iz’umutima, indwara zifata ubwonko ndetse na kanseri, bikanafasha kongera igihe cyo kubaho neza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!