00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka ibiri ni we musinzi muto kurusha abandi ku Isi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 June 2014 saa 09:10
Yasuwe :

Ubutegetsi mu Bushinwa buhangayikishijwe n’ubuzima bw’umwana witwa Cheng Chenge w’imyaka ibiri ufatwa nk’umunywi w’inzoga muto kurusha abandi ku Isi, aho yatangiye kunywa divayi afite amezi 10 gusa, amara icupa rya byeri ataragira umwaka umwe.
Daily Mail ivuga ko uyu mwana wo mu ntara ya Anhui aririra inzoga maze ababyeyi bakayimuha. Ngo birabagora ko bamuha amata cyangwa ibindi binyobwa bidasembuye kuko iyo abonye inzoga ari bwo acogora.
Byatangiye ubwo se yamusomyaga ku nzoga ngo (…)

Ubutegetsi mu Bushinwa buhangayikishijwe n’ubuzima bw’umwana witwa Cheng Chenge w’imyaka ibiri ufatwa nk’umunywi w’inzoga muto kurusha abandi ku Isi, aho yatangiye kunywa divayi afite amezi 10 gusa, amara icupa rya byeri ataragira umwaka umwe.

Daily Mail ivuga ko uyu mwana wo mu ntara ya Anhui aririra inzoga maze ababyeyi bakayimuha. Ngo birabagora ko bamuha amata cyangwa ibindi binyobwa bidasembuye kuko iyo abonye inzoga ari bwo acogora.

Byatangiye ubwo se yamusomyaga ku nzoga ngo aceceke. Nyinawabo witwa Cai Teng yagize ati “Icyo gihe twese twatekereje ko azaba umusinzi ukomeye nakura.”

Iyo abonye abakuru banywa ararira ngo nawe bamuhe ariko nyina ahora avuga ko se ashobora kuzagezwa imbere y’inkiko kubera guha inzoga umwana muto.

Abaganga b’inzobere mu kuvura abana mu Bushinwa bavuga ko ubuzima bw’uyu mwana buri mazi abira kuko ingingo ze zishobora kwibasira ubuzima bwe bikamuvira urupfu.

Cheng Cheng ahora abonye inzoga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages