00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubera iki abakene ari bo biganje mu madini? (Video)

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 25 July 2023 saa 12:03
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2009 n’Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubusesenguzi n’ubujyanama ku miterere y’umurimo no gucunga abakozi mu bigo bitandukaye, GALLUP, bwagaragaje ko ibihugu bikennye cyane ku Isi ari byo byiganjemo abaturage bari mu madini.

Bwakorewe mu bihugu 114 aho abaturage bo mu bihugu bikennye binjizaga amafaranga 2000$ ku mwaka cyangwa ari munsi yayo, 95% mu babajijwe bavuze ko gusenga cyangwa kuba mu madini ari ikintu cy’ingenzi kuri bo.

Ni mu gihe mu batuye mu bihugu byateye imbere binjizaga asaga 25,000$ ubwo hakorwaga ubu bushakashatsi, abavuze ko kuba mu idini ari ingenzi kuri bo ari 47%.

Abanyarwanda bakira bate ibivugwa ko abakene ari bo biganje mu madini?


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages