00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubera ubushyuhe bukabije, hakozwe frigo yagenewe abantu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 July 2026 saa 03:12
Yasuwe :

Mu gihe ibihugu bitandukanye ku Isi bikomeje guhura n’ubushyuhe bukabije, mu Buyapani hakozwe igikoresho gisa na frigo ariko kigenewe abantu, aho umuntu ashobora kwinjiramo akamara iminota mike kugira ngo umubiri we ugabanye ubushyuhe.

Iki gikoresho cyiswe “Do Hiemon personal cooling booth” ni nk’akumba gato gakonjesha umuntu wese ukinjiyemo.

Gishobora gufasha umuntu gukonja mu gihe cy’iminota 10 gusa, ndetse gishobora kurusha ubukonje butangwa n’ibyuma bikonjesha mu nzu.

Iyi “frigo y’abantu” ifite uburebure bwa metero 2,1, ikozwe mu byuma bya steel, kandi umuntu ayinjiramo nk’uko umuntu yakwinjira mu kabati.

Iki gikoresho cyakorewe mu Buyapani mu gihe Isi ikomeje guhura n’ubushyuhe bukabije buterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Mu mpeshyi yo mu 2026, ibihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi byagize ubushyuhe budasanzwe. Mu Buyapani ho bwarenze dogere 40°C.

Abahanga mu by’ikirere bavuga ko uko imyuka ihumanya ikirere ikomeza kwiyongera, ari na ko ubushyuhe ku Isi bushobora gukomeza kuzamuka.

Mu gihe hari abibanda ku kugabanya ibyuka bihumanya ikirere kugira ngo ikibazo cy’ubushyuhe gikemuke mu gihe kirekire, abandi batangiye gushaka uburyo bwo gufasha abantu guhangana n’ubushyuhe buriho ubu. Muri ubwo buryo ni ho haje igitekerezo cyo gukora frigo igenewe abantu.

Uko frigo y’abantu ikora

Iyo umuntu yinjiye muri iki gikoresho, arikingirana kikamufasha kubona umwuka ukonje, kigatangira kugabanya ubushyuhe bw’umubiri.

Imbere muri iyi frigo ubushyuhe bugera kuri dogere 15°C, ndetse ikohereza umwuka ukonje uri kuri dogere 5°C ugana ku mutwe, ijosi, ibitugu no mu mugongo w’umuntu.

Abayikoze bavuga ko ishobora gufasha kugabanya ibimenyetso byo kunanirwa guterwa n’ubushyuhe vuba kurusha gukoresha ibyuma bikonjesha mu nzu.

Nubwo bamwe bayibona nk’igikoresho gihenze kandi kidakenewe cyane, hari aho ishobora kugira akamaro.

Urugero, mu nganda, mu bubiko bunini cyangwa ahantu abantu bakorera ahantu hashyuha cyane, iyi frigo ishobora gushyirwaho kugira ngo abakozi babone aho bajya habafasha gukonja mu gihe cy’akazi.

Ishobora kandi gushyirwa ahantu hahurira abantu benshi nk’igikoresho cyafasha umuntu wumva atangiye kugira ikibazo cyatewe n’ubushyuhe.
Iyi frigo igura miliyoni zirenga 10 Frw.

Ibi bituma bamwe bibaza niba ari igisubizo kirambye ku kibazo cy’ubushyuhe cyangwa niba ari igikoresho gishobora gukoreshwa ahantu hihariye gusa.

Kubera ubushyuhe bukabije, hakozwe iki gikoresho kimeze nka ‘frigo’ cyagenewe abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages