Iyi vitamin iboneka mu mafunguro ushobora kubona hafi harimo nk’amafi, amagi, amata, ibihumyo, amata, ibinyampeke byongerewemo iyo vitamini nka soya, amata yayo. Iboneka kandi muri forumaje (formage), yawurute (yoghourt) n’ibindi.
Vitamin D ituma umuntu agira ubudahangarwa mu mubiri ndetse akagira n’imyunyungungu ihagije.
Uretse kuba umuntu udafite vitamin D ihagije aba afite icyo abura mu buzima bwe, ku gitsina gabo ho ni ibindi bindi kuko urebye nabi bishobora kugusenyera.
Urubuga elcrema rwandika inkuru z’ubuzima n’imibanire, rugaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe mu 2014 bukorewe mu Butaliyani bwerekanye ko kugira Vitamin D idahagije ku bagabo bibongerera amahirwe yo kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bitewe n’uko igitsina cyabo kidafata umurego uko bikwiye.
Ubwo bushakashatsi bwagezweho nyuma yo gupima abagabo 143 bari bafite ibibazo by’uko igitsina cyabo kitabashaga gufata umurego uko bikwiye mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko hafi kimwe cya kabiri cyabo bari bafite vitamin D idahagije ndetse ko umwe muri batanu ari we wari ufite ikigero gihagije cy’iyo vitamin.
Abashakashatsi kandi basanze abari bafite ibibazo bihoraho bijyanye n’uko igitsina cyabo kidafata umurego uko bikwiye bari bafite Vitamin D nke ku kigero cya 24% ugereranyije n’abandi bafite ibyo bibazo mu buryo bworoheje.
Alessandra Barassi, undi mushakashatsi wo muri Kaminuza ya Milan mu Butaliyani wayoboye irindi tsinda ryagaragaje ko kugira Vitamini D nke mu mubiri ku bagabo byongera imisemburo yitwa ion superoxyde igabanya oxyde nitrique/Nitric oxide izwiho kugira uruhare mu gutuma imiyoboro y’amaraso ikora neza bimwe mu bifasha umuntu kugira n’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.
Ibindi bishobora gutuma umuntu atagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina mu buryo bukwiriye harimo kunywa itabi, umubyibuho ukabije, ingaruka z’imiti, gufata ibiyobyabwenge n’imiterere y’umubiri karemano.



















TANGA IGITEKEREZO