Abashakashatsi bo muri Australia na Espagne basesenguye amakuru y’abantu bagera ku bihumbi 70 bafite imyaka hagati ya 40 na 69. Bagereranyije umubare w’intambwe buri wese yakoraga ku munsi n’umuvuduko yagenderagaho mu minota 30 yabaga yakozemo intambwe nyinshi kurusha iyindi.
Basanze mu bantu batera intambwe zitageze kuri 5.000 ku munsi, abageraga ku ntambwe ziri hagati ya 60 na 90 ku munota mu gihe babaga bagenda cyane bari bafite ibyago bike byo gupfa ugereranyije n’abagendaga buhoro. Icyakora, abakora intambwe ziri hagati ya 7.500 na 10.000 ku munsi ni bo bagaragaje ibyago bike kurusha abandi, hatitawe cyane ku muvuduko wabo.
Umushakashatsi Dr Nicholas Koemel yavuze ko ku muntu udashobora kongera intambwe agenda ku munsi, kugenda yihuta mu gihe gito bishobora na byo kumugirira akamaro.
Dr Nicholas Koemel yavuze ko “Icy’ingenzi twabonye ni uko umubare w’intambwe umuntu akora n’umuvuduko agenderaho byombi bishobora kugira uruhare ku byago byo gupfa no kurwara. Bivuze ko hari byinshi byo kungukira ku kugenda n’amaguru.”
Abashakashatsi basobanuye ko ibyo bagezeho bigaragaza isano hagati y’uko abantu bagenda n’ibyago byo gupfa; ubushakashatsi ntibwemeza ko kugenda iminota 30 buri munsi ari byo ubwabyo byatumye ibyo byago bigabanuka, kuko hashobora kubaho izindi mpamvu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!