Umushakashatsi Dr. wei Zheng yatangaje ko muri rusange biba biteganyijwe ko umuntu agomba gukora urugendo rw’iminota 150 mu cyumweru bingana no kugenda iminota 21 ku Munsi, kugira ngo abashe kugira ubuzima bwiza.
Zheng na mugenzi we, Prof. Anne Potter Wilson wo muri kaminuza y’ubuvuzi ya Vanderbilt muri Nashville muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bashimangiye ko kugenda wihuta bifasha umubiri kurusha uko wagenda buhoro.
Izi nzobere zagaragaje ko “kwihuta ni byiza kuruta kugenda gake. Gusa nta bushakashatsi bwakozwe bwimbitse bwerekana ikigereranyo cy’iminota ushobora gukoresha ugenda wihuta.”
Ubushakashatsi bwerekana ko kugenda wihuta byibuze iminota 15 ku munsi bigabanya ibyago byo gupfa imburagihe ku kigero cya 20% ugereranyije n’abagenda amasaha atatu ku munsi bagenda gake, kuko ho ibi byago bigabanyuka ku kigero cya 4%.
Bimwe mu byiza byo kugenda n’amaguru birimo kugabanya ibilo; kuringanza isukari mu mubiri; kugabanya ibyago byo kurwara kanseri no kugabanya ibibazo byo kubabara mu ngingo.
Uretse ibyo, kugenda n’amaguru binakomeza imikaya yo mu maguru akarushaho gukomera. Kugira ngo amaguru arusheho gukomera ariko ngo bisaba kugenda ahazamuka, cyangwa mu nzira zikomeye.
Bivugwa ko gukoresha umubiri, nko kugenda n’amaguru bifasha mu gusinzira neza no kugabanya ibyago byo kwivumbagatanya k’umubiri, ibituma ubwonko bukora neza.
Bwerekana kandi ko kugenda intera ndende n’amaguru byongera uburyo Oxygène itembera mu mubiri, bikaba byongera ubushobozi bw’imisemburo igira uruhare mu kugena ingano z’imbaraga mu mubiri.
Aho bishoboka, abashakashatsi batanga inama ko umuntu yo gukora urugendo rw’iminota 15 n’amaguru buri uko amaze gufata ifunguro, mu gitondo, saa sita na nimugoroba, kurusha uko wagenda iminota 45 icya rimwe ku munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!