Ingufu umubiri ukenera zifashishwa mu myakura itandukanye, ziyongera cyane iyo umuntu ari kugendesha ibirenge nta kweto, ndetse bikanongera abasirikare b’umubiri.
Kugendesha ibirenge ngo ni uburyo bw’umwimerere bwongera ubudahangarwa butuma umubiri ukora neza.
Ikindi kandi ngo kugenda n’amaguru ku butaka cyangwa mu byatsi, bihuza imimerere y’umuntu n’Isi, ari nabyo bituma imikaya y’ibirenge irambuka.
Urubuga Psychotherapie ruvuga ko abahanga mu binyabuzima bavuga ko hari udutsi twinshi dukorana n’ubwonko tuba dufite iherezo ryatwo ku birenge, umuntu utambaye inkweto iyo akandagira hasi, bikaba inzira nziza yo kwakura imyakura (Reflexology) mu buryo karemano.
Abantu bakunda kugendesha ibirenge kandi hari indwara zitabibasira zirimo izo kubura amaraso, rubagimpande hamwe n’indwara zifata imitsi kuko ubushyuhe bw’izo ngufu z’Isi zinjirira mu birenge bufasha mu kugororora imitsi no mu itumanaho ry’utunyangingo.



















TANGA IGITEKEREZO