00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki abagabo baba bifuza gukora ku mabere n’ikibuno by’abakobwa?

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 24 March 2026 saa 10:59
Yasuwe :

Buriya mu miterere yabo karemano, abagabo bakunda umugore ufite imiterere igaragaza ko afite ubuzima bwiza kandi ashobora kororoka no kubyara abana bafite ubuzima buzira umuze, kandi ikubuno n’amabere binini ni bimwe mu bibigaragaza.

Nubona umugabo yitegereza amabuno n’amabere cyane kandi agashaka kubikoraho, ntuzatekereze ko ari irari gusa ribimutera ahubwo harimo n’icyifuzo cyo kororoka kiba mu mubiri we. Umubiri we uba wifuza kororokera mu mugore ufite imiterere igaragaza ko azabasha konsa abana no kubyara neza.

Iyo umugabo abonye umugore ufite amabere manini, umubiri we uhita utekereza ko afite ubushobozi bwo konsa mu gihe iyo abonye ufite amataye, bimwereka ko ashobora kuba afite ubuzima buzira umuze ku bijyanye n’imyororokere. Umugore ufite amataye aba afite “pelvic cavity” nini cyangwa se umwanya unyuramo umwana mu gihe cyo kubyara kandi bimwongerera amahirwe yo kubyara neza.

Icyifuzo cyo gukora ku mabuno n’amabere giterwa no gushaka guhaza irari ry’ibyiyumviro by’umubiri, kuko gukora kuri ibyo bice bituma umubiri ukora umusemburo wa dopamine utera ibyishimo.

Muri Psychosexual Development Theory ya Sigmund Freud, avuga ko mu mikurire y’umwana, agenda anyura mu byiciro bitandukanye bigena uko azitwara amaze gukura. Kimwe muri ibyo byiciro ni icya “oral stage” kibaho akivuka kugeza afite amezi 18. Muri iki cyiciro, ibyishimo by’umwana biba bishingiye ku konka. Freud akomeza avuga ko ibiba ku mwana muri iki cyiciro bishobora kugira ingaruka zikomeye ku myitwarire ye amaze gukura. Avuga ko hari abantu bakomezanya icyifuzo cyo konka bamaze gukura kandi bagakunda amabere cyane.

Mu mico myinshi, cyane cyane binyuze mu ruganda rw’imyidagaduro, amatangazo yamamaza, imbuga nkoranyambaga, filime, imideli, indirimbo n’ibindi, ibice by’umubiri bikubiyemo ikibuno n’amabere byibandwaho cyane kandi bikavugwaho kenshi. Uku guhoza ibi bice mu maso y’abantu bituma abagabo benshi bagira icyifuzo cyo kubikoraho kandi bakabiha agaciro kenshi.

Reka nguhe urugero, mu myaka ya 1960 kugeza mu 2000, uruganda rw’imyidagaduro rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwamamazaga abakobwa bananutse nk’abakobwa beza kurusha abandi. Icyo gihe kubyibuha byabonwaga nk’ubusembwa bukomeye kandi abanyamideli bose babaga ari abakobwa b’igara rito.

Ariko kuva mu myaka ya 2000 ubwo ibyamamare nka Nicki Minaj, Cardi B, Beyoncé, Jennifer Lopez n’abandi batangiraga kwamamaza imiterere nk’iy’igisabo, byahinduye isura. Kugira amabere n’ikibuno binini byahindutse imari kugera ubwo bamwe batangiye kwibagisha ngo barebe ko na bo bagira imiterere ikurura abagabo.

Reka nibutse abagabo ariko ko icyifuzo cyawe cyo kororoka kitaguha uburenganzira bwo gukora ku kibuno n’amabere y’umukobwa atabishaka cyangwa atabiguhereye uburenganzira.

Gukora ku kibuno cy’abakobwa biri mu binezeza abagabo benshi (ifoto: AI)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages