Mu busanzwe imoko y’umugore ibereyeho gufasha umwana konka akaba aricyo gituma hibazwa ku kamaro k’imoko y’umugabo n’impamvu yaba yarayimeze mu gihe nta kamaro yaba ifite.
Umuhanga mu mateka no mu bumenyamuntu w’Umunyamerika, Ian Tattersall, avuga ko urusoro ruzavamo umwana w’umukobwa ruba rufite imiterere imwe n’uruzavamo umwana w’umuhungu ku buryo hari n’imwe mu mimerere rukomeza kugira.
Ati “Ubundi abagabo n’abagore bava mu kanyangingo gafite imiterere imwe, nyuma bakagenda batandukana mu miterere uko bakura cyane cyane iyo bageze mu bugimbi n’ubwangavu”.
Mu byumweru bya mbere, urusoro rw’umwana w’umuhungu n’umukobwa biba bifite imiterere imwe.
Iyo bigeze ku byumweru hagati ya bitandatu na birindwi, akanyangingo kaba mu ntanga ngabo izabyara umwana w’umuhungu kagatangira kuzana impinduka zirimo kubaho kw’imyanya y’ibanga y’umugabo ifasha kubika intanga igatanga n’umusemburo wa Testosterone.
Iyo izi mpinduka zose ziganisha ku miterere ya kigabo zimaze kuba ntizikuraho imoko iba yaraje mu minsi ya mbere y’urusoro ariyo mpamvu abagabo n’abagore bose bagira imoko ariko abagore bo bakagira imisemburo ya œstrogène ibafasha kugira amabere abagabo bo bikaguma ari agatuza gusa.



















TANGA IGITEKEREZO