Ikintu cya mbere wamenya ni uko burya atari buri mbwa izamura akaguru iyo igiye kwikiranura n’umubiri mu gikorwa cyo kunyara, utubwana two akenshi turasutama, ndetse na za nyina akenshi zikunze gusutama, si ibi gusa kuko hari n’imbwa z’ingabo zitajya zizamura akaguru zijyiye kunyara.
Impamvu imbwa zinyara ku bintu bitandukanye
Birashoboka ko rimwe wigeze kuba wigendera mu nzira ukabona imbwa iraje ikwikubyeho, izamuye akaguru irakunyariye, cyangwa se ukabona iragiye izamuye akaguru itungereje inkari zayo ku giti, ku rukuta cyangwa se imodoka iparitse aho, gukora ibi ntabwo ari uko zitagira ubwenge.
Inkari z’imbwa ziba zirimo uko ziyumva, igitsina cyazo, ibihe zirimo no gutanga amakuru ajyanye n’umuburo, bityo iyo izamuye akaguru igatungereza hejuru cyane nko ku gikuta cyangwa igiti, iba itanga amakuru kuri ngenzi zazo, ati aha nahaciye, nari mpari kandi aho mvuye n’uku bihagaze.
Mu Isi imbwa zibamo, uko iba nini ni nako igira ijambo rikomeye, nk’uko iyo ubonye umusore wateruye ibyuma agenda yuzuye mu nzira, uhita umubisa agatambuka cyangwa se umukobwa ugenda uzunguza ikibuno akarangarirwa na benshi, ku mbwa nazo inyara hejuru kurusha izindi iba imeze nk’umusore wateruye ibyuma, cyangwa umukobwa urusha abandi ikibuno, niyo yubahwa, ikaba itinyitse kurusha izindi.
Nk’uko abantu bagira ikigare no kwigana, ubushakashatsi bugaragaza ko imbwa nazo zijya zigana izindi, yabona hari izamuye akaguru bisa neza, nayo iti “ Ko nari narasigaye ra, nanjye nzajya mbikora nakazamuye birasa neza”.
Birashoboka ko wigeze no kubona imbwa zizamura amaguru abiri igihe zigiye kunyara, iba iri gutanga amakuru, iri kurushanwa n’izindi kandi yerekana ko ishoboye, kabone nubwo yaba itagiye kunyara, ni nka kwa kundi uhura n’umukobwa yagendaga neza yakubona agahita atangira kuzunguza ikibuno akubita n’imisatsi cyangwa umusore yabona inkumi agatangira kugenda yidunda akarega n’agatuza, imbwa nazo ni uburyo kamere bwo kwerekana igitinyiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!