Mu majyaruguru y’igihugu cya Brazil hari imigezi ibiri yose yiroha mu ruzi rwa Amazon umwe witwa Solimões, ufite amazi asa n’igitaka kubera umucanga, ibumba n’ikinyabutabire cya silk birimo, byose ukura mu misozi ya ‘Andes’ unyuramo, undi ukitwa Negro, ukagira amazi afite ibara ryijimye kubera aside yitwa ‘humic’.
Hagendewe ku bigize iyi migezi birumvikana ko no mu mabara itandukanye cyane.
Aho iyi migezi ihurira, amazi yayo ntiyivanga ahubwo hagati yayo asigamo umupaka ugaragazwa n’itandukanirory’amabara yayo, ibi birakomeza kugeza umaze gukora intera y’ibilometero bitandatu.
Bimwe mu bituma iyi migezi itivanga harimo kuba amazi y’uwitwa Solimões atemba ku muvuduko wo hejuru, kuba amazi yawo aremereye, kandi ukaba ukonje cyane mu gihe Negro, wo amazi yawo atemba ku muvuduko uri hasi inshuro esheshatu ugereranyije na Solimões, kubera ko amazi yawo ataremeye.
Uwahoze ari umwarimu w’isomo rijyanye n’ibinyabuzima byo mu mazi muri Kaminuza y’ubuhinzi ya Rajasthan, mu Majyaruguru y’u Buhinde, yemeranya n’izi mpamvu ko arizo zishobora gutuma amazi y’imigezi ibiri atinda cyangwa akanga kwivanga.
Ati “Iyo imigezi ibiri ihuye, amazi yayo ntahita yihuza ako kanya kubera ko buri mazi aba afite uburemere bwayo, ubushyuhe, ndetse n’ubushobozi bwo kuba yatwara imbaraga z’amashanyarazi”.
Akomeza avuga ko ibirenze kuri ibyo ari umuvuduko amazi atembaho uba utandukanye, akaba ari yo mpamvu iyo amazi y’imigezi ibiri ahuye atangira kwivanga gake gake bigendeye ku biyagize, ibintu bishobora gufata umwanya munini rimwe na rimwe.









Ibitekerezo 0