Iyi myumvire y’uko umugabo ari we ugomba kwishyura igihe yasohokanye n’umuntu w’igitsina gore ntabwo ari umwihariko ku Rwanda n’abandi Banyafurika gusa, ahubwo bisa nk’aho byabaye ikintu Isi yose ihuriyeho.
Ibi bigaragazwa n’ubuhamya bw’abantu baturuka mu bihugu bitandukanye bavuga ko uko bafata kuba umuhungu yasohokana n’umukobwa hakishyura umukobwa n’ishusho bisigarana ku muhungu.
Tumukunde Nadine avuga ko kuba abahungu bamwe bagaragaza kwishyurirwa n’umukobwa nk’agasuzuguro, ari cyo gituma abakobwa batabikora bityo n’abatanga inyemezabwishyu nabo bakumva ko umugabo ari we wishyura kuko ari byo bakunze kubona.
Ati “Imyumvire yacu muri Afurika akenshi abahungu bumva ko ari bo baba bafite amafaranga kandi bagashaka no kwiyemera, umukobwa yakwishyura akumva ko ari agasuzuguro kandi nta gasuzuguro kaba karimo ntiyumve ko nawe ushobora kwishyura bigatuma buri gihe ari bo bishyura”.
Tumukunde avuga ko no kuba umubare munini w’abishyura ari abasore igihe basohokanye n’abakobwa, byatumye abantu ari ko babimenyera.
Kuri iyi ngingo abenshi barimo na Danielle Strijdhafti Delft, umunyeshuri muri Kaminuza y’ikoranabuhanga, bagaragaza ko kuba umugabo atekerezwa nk’ugomba kwishyura inyemezabwishyu bituruka no ku myumvire y’uko ari we ugomba guhabwa umushahara munini.
Yavuze ko ‘Abantu bumva ko umugabo agomba kwishyura ibintu byose ugereranyije n’umugore kubera ko abagabo bishyurwa menshi kurusha abagore, ntibijyanye n’umuco cyane, ahubwo bishingira ku bijyanye n’imari icyitwa ‘pay gap’.
Danielle Strijdhafti agaragaza ko kuba n’abatanga akazi bumva ko bahemba umugore amafaranga macye ugereranyije n’abagabo, ari ho hahera n’imyumvire yo kumva ko umugabo na we agomba kwishyura cyane ugereranyije n’umugore.
Umwe mu basore utashatse ko amazina ye avugwa, yavuze ko byigeze kumubaho agahabwa inyemezabwishyu kandi atari we uri bwishyure.
Asanga iyi myumvire ishingira ku kuba abantu bumva ko umusore buri gihe ari we usohokana umukobwa.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru ‘The NerdWallet’ bugakorerwa ku bagabo n’abagore b’Abanyamerika 1000, bwagaragaje ko nubwo imyumvire igenda ihinduka n’uburinganire bukarushaho kumvikana, ku kijyanye n’ugomba kwishyura kitarumvikana neza kuko 77% by’aba bakoreweho ubushakashatsi bacyumva ko umugabo ari we ugomba kwishyura.




Ibitekerezo 0