Iyo ubukungu buhungabanye, bigira ingaruka ku bushobozi bw’abantu bwo guhaha, ibi bigasobanura ko ibyo abantu bagura ku masoko bigabanuka nk’uko byanagenze ku bantu benshi muri ibi ibhe.
Icyakora hari ibikorwa bimwe na bimwe bitagizweho ingaruka n’ihungabana ry’ubukungu kuko nk’isaha zihenze zikorerwa mu Busuwisi ari bimwe mu bicuruzwa byakomeje gucuruzwa cyane no muri ibi bihe bya Covid-19.
Ishyirahamwe ry’Ibigo bikorera amasaha mu Busuwisi, ryatangaje ko nubwo ingaruka za Covid-19 zari zikirimo kuyogoza ibintu hirya no hino, umwaka ushize ari wo wa mbere ryacurujemo isaha nyinshi mu mateka yaryo, aho ryacuruje izifite agaciro ka miliyari 24.1$.
Ni ku nshuro ya mbere isaha zikomeye mu Busuwisi zigize ako gaciro kuko agahigo zari zifite kashyizweho mu 2014 ubwo hari hacurujwe izifite agaciro ka miliyari 23.8$.
Bitandukanye n’imyaka ishize, isaha zikorerwa mu Busuwisi zacurujwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kurusha u Bushinwa bwari bwihariye igice kinini cyazo mu myaka 10 ishize.
Isaha zacurujwe muri Amerika zageze ku gaciro ka miliyari 3,3$, inyongera ya 55% ugereranyije na 2020 ndetse n’inyongera ya 28% mu 2019 mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka.
Igitangaje ni uko ubwiyongere bw’inyungu butajyanye n’ubwiyongere bw’isaha zacurujwe kuko mu 2021 hacurujwe isaha miliyoni 15,7 zivuye kuri miliyoni 20,6 mu 2019 na miliyoni 13 mu 2020.
Kuki ibicuruzwa bihenze byaguzwe cyane mu bihe bya Covid-19?
Ku rwego rw’Isi, ibicuruzwa bihenze byarushijeho kugurwa cyane kurusha mu bindi bihe byashize. Ibi byagaragaye mu bihugu hafi ya byose biteye imbere, birimo iby’u Burayi, u Bushinwa, Amerika n’ibindi.
Icuruzwa ry’ibicuruzwa bihenze birumvikana ko ryagize ingaruka nziza no ku bigo bibicuruza. Ibigo nka Roll Royce, Louis Vuitton, Dior, Bugatti n’ibindi byinshi bikora ibicuruzwa bihenze (luxury products), bikunze kuba bigenewe abakiliya bafite agatubutse, byatangaje ko umwaka wa 2021 ari wo mwiza byagize mu gihe kinini, rimwe na rimwe ugasanga ari ukuva byatangira gukora.
Mu rwego rwo gusobanukirwa impamvu ibicuruzwa bihenze byakomeje kugurwa cyane muri ibi bihe ubukungu buhagaze nabi, Ikigo cya ‘Global Powers of Luxury Goods’ gikurikirana ubucuruzi bw’ibicuruzwa bihenze, kigaragaza ko zimwe mu mpamvu zatumye abantu bahitamo kugura ibicuruzwa bihenze mu 2021 ari ukubera iterambere ry’ubucuruzi bw’ikoranabuhanga.
Mu bakiliya babajijwe, 37% bavuze ko batekereza ko ibicuruzwa bihenze bicururizwa ku ikoranabuhanga, bisobanuye ko kwiyongera k’ubucuruzi bukorerwa ku ikoranabuhanga bijyana n’ubwiyongere bw’ingano y’ibicuruzwa bihenze.
Mu 2020, ibicuruzwa bihenze byacurujwe hifashishijwe ikoranabuhanga byageze ku gaciro ka miliyari 56$, bivuye kuri miliyari 18$ mu 2019.
Izindi mpamvu zirimo kuba abantu barabashije kwizigamira bihagije mu bihe bya Covid-19, kuko amafaranga bakoreshaga bagiye mu kazi n’ibindi nk’ibyo yagabanutse, bigatuma bifuza kuyashora mu bikorwa bibashimisha.
Indi mpamvu ijyanye n’uburyo icyorezo cya Covid-19 cyerekanye ko ibintu bishobora guhinduka vuba, ibyo umuntu yateganyaga bigahinduka mu kanya nk’aho guhumbya, bityo abantu bamwe bakumva ari ngombwa kugura ibikoresho n’ibindi bintu byahoze ari inzozi zabo, aka ya mvugo y’uko n’urupfu rurya abantu, ari nayo mpamvu kwishimisha ari ngombwa.
Indi mpamvu kandi ijyanye n’uko ubukungu bw’abakire n’ubundi bwakomeje kwiyongera muri ibi bihe, kurusha abantu bafite ubukungu busanzwe.
Umwihariko w’amasaha akorerwa mu Busuwisi
Amasaha akomoka mu Busuwisi afite umwihariko udasanzwe ari na yo mpamvu ari mu masaha ahenze kurusha andi ku rwego rw’Isi.
Mu 1971, u Busuwisi bwashyizeho ingamba zo guteza imbere inganda zikora amasaha, hashyirwaho amabwiriza agenga isaha zihabwa ikirango cya ‘Swiss made’.
Kugira ngo isaha ihabwe ikirango cya ‘Swiss made’ igomba kuba yarakorewe mu Busuwisi nibura ku kigero cya 60% ndetse ikagenzurirwa muri icyo gihugu mbere y’uko ishyirwa ku isoko.
Izi saha zikoreshwa n’ibikoresho bihenze kandi zikagira uburambe bushobora kumara imyaka amagana kuko ziba zarakozwe ku buryo zidapfa kwangirika no gusaza.
Igenzurwa ry’izi saha riba riri ku rwego rwo hejuru cyane ku buryo ziba zifite ubuziranenge buri ku rwego rwo hejuru, ari na cyo kintu zikundirwa n’abantu benshi.
Bimwe mu bigo bikomeye ku Isi bifite Ikirango cya ’Swiss made’ birimo nka Patek Philippe, Rolex, Breguet, Jaeger-LeCoultre, Blancpain, Zenith, TAG Heuer, Omega, IWC, Breitling n’ibindi byinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!