Impuguke mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, Mieke Mievis yabwiye ikinyamakuru Het Laatste Nieuws ko muri icyo gihe udukingirizo tugurishwa tuba ari twinshi cyane, abantu benshi bajya mu mavuriro kwivuza indwara zitandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ibindi.
Mievis yavuze ko nubwo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bwiyongera muri gihe cy’ubushyuhe, ubushyuhe ubwabwo sibwo bubigiramo uruhare. Ibyo abishingira ni uko urebye mu mibare, ibihugu bigira abantu benshi bakora imibonano mpuzabitsina byiganje mu duce dukonja cyane nka Brésil, u Burusiya, Pologne n’ibindi.
Mu bindi bituma ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bwiyongera mu gihe cy’ubushyuhe, harimo nko kwiyongera kw’imisemburo ituma umuntu yiyumvamo undi.
Mievis ko izuba ritanga vitamin D ku bwinshi. Muri iyo vitamin habamo umusemburo witwa sérotonine utuma umuntu yiyumvamo mugenzi we akagira n’umutuzo. Yavuze ko muri icyo gihe umuntu ameze neza, aribwo atangira gutekereza ku mibonano mpuzabitsina.
Mu bindi Mievis avuga, ni uburyo mu gihe cy’ubushyuhe ikirere kiba gisa neza ku buryo abantu baba bisanzuye. Haba ibirori bitandukanye bituma abantu bahura ku buryo kwiyumvanamo kw’abantu kwiyongera. Ni nacyo gihe kandi abantu benshi bajya mu biruhuko, ntacyo kubarangaza gihari uretse kwishimisha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!