00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki NASA yahagaritse umushinga wo guhiga amazi ku Kwezi?

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 19 July 2024 saa 08:32
Yasuwe :

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibyo mu Isanzure, NASA, cyahagaritse umushinga cyarimo wo kohereza icyogajuru cyo gucukumbura niba ku Kwezi haba amazi, gisobanura ko ikiguzi cyabyo n’ubutinde bwawujemo ari zo mpamvu nyamukuru zatumye kiwuhagarika.

NASA yasobanuye ko gukomeza uwo mushinga bishobora kuzamura ikiguzi cyawo, bikaba byatuma hari indi mishinga y’ubushakashatsi idindira cyangwa igasubikwa.

Miliyoni $450 ni zo NASA yari imaze gutakaza muri uwo mushinga.

Icyogajuru cyagombaga kuzoherezwa muri Nzeri 2025 muri ubwo butumwa, kiratangira gusenywa ngo ibikoresho bikigize bikoreshwe mu yindi mishinga.

Mu mpera za 2023 ni bwo byari biteganyijwe ko icyo cyogajuru cyoherezwa, ariko ntibyaba kubera impamvu zitandukanye zatumye bikomeza gusubikwa.

NASA yasubitse gahunda yo kohereza icyogajuru cyangombaga kujya kugenzura ko ku Kwezi hari amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages