00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki tugira imvuvu?

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 16 March 2026 saa 08:57
Yasuwe :

Ujya wisanga uri kuribwa mu musatsi maze wahashima ukazana utuntu tw’umweru bakunze kwita imvuvu? Hari bamwe bavuga ko biterwa no gusiga amavuta mu musatsi abanda bakemeza ko ari umwanda. Ubundi se imvuvu ziterwa n’iki?

Umubiri wawe ucumbikiye udukoko tutaboneshwa ijisho turenga miliyari nyinshi. Kamwe muri utwo dukoko kitwa Malassezia.

Kuzana imvuvu ni indwara iterwa n’agakoko ka Malassezia. Malassezia ni agakoko ko mu bwoko bwa fungi gatungwa no kurya amavuta y’umubiri kakibera ku mubiri w’abantu n’inyamaswa. Aka gakoko kagera ku mubiri wacu tukiri impinja kakagenda gakura. Malassezia itungwa n’ikinyabutabire cy’amavuta cyitwa sebum gikorwa n’umubiri kugira ngo kiwurinde kumagara no kwangirika.

Iyo agakoko ka Malassezia kari kurya sebum byangiza umubiri, bigatuma ubwirinzi bw’umubiri burekura imisemburo yo kukarwanya. Ibyo bituma ingirabuzima z’uruhu nyinshi zihasiga ubuzima muri iyo mirwano maze zigahinduka imvuvu.

Impamvu umuntu yishimagura mu mutwe kandi hakamurya iyo afite imvuvu ni uko nta ntambara ibura abayikomerekeramo. Umuburi uba uri gukora uko ushoboye ngo urwanye Malassezia ari nako wisana bigatuma uribwa.

Imvuvu ntiziza mu musatsi gusa ahubwo ziba zishobora kujya no ku bindi bice by’uruhu. Amakuru meza ni uko agakoko ka Malassezia kadashobora guhererekanywa kava ku muntu umwe kajya ku wundi. Bivuze ko gutiza umuntu igisokozo cyawe bitazatuma akwanduza kurwara imvuvu ahubwo bizatuma akwanduza izindi ndwara ziterwa n’udukoko, nk’inda zo mu musatsi n’utundi dukoko twinshi cyane.

Ikintu cya mbere umuntu agomba gukora ngo yirinde aka gakoko ni ugukoresha isabune irwanya imvuvu. Agomba kwirinda gushyira amavuta menshi mu mutwe kuko Malassezia iyakunda.

Agomba gukaraba mu musatsi kandi akajya ku kazuba kugira ngo agabanye iyororoka ry’udukoko. Aba agomba kurya ibiribwa bikungahaye ku zinc na vitamine B hakubiyemo inyama, amagi, avoka, n’ibindi.

Abantu basabwa gukoresha isabune zirwanya imvuvu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages