00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki turwara umutwe?

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 17 March 2026 saa 04:43
Yasuwe :

Nta gushidikanya ko umuntu mukuru mu buzima agira atya akumva umutwe uramuriye kubera impamvu zitandukanye, ndetse wanasanga ubu uwurwaye. Ibinini by’umutwe ni bimwe mu bigurwa cyane. Ariko se wigeze wibaza impamvu biba?

Ubwonko nta bushobozi bugira bwo kumva uburibwe. Kubera ko ubwonko ari cyo gice cy’umubiri cyubatse izina rikomeye mu mutwe w’umuntu, biroroshye kubutwerera ibibazo byose bibera mu mutwe.

Kuribwa umutwe biterwa n’ibice bindi bikikije ubwonko aho hakubiyemo imitsi, imyakura, hamwe n’utundi turemangingo dutandukanye.

Iyo hagize urugingo rwo mu mutwe rugira ikibazo, rubibwira igice gishinzwe gutwara amakuru cya nervous system na cyo kikabibwira ubwonko. Ubwonko na bwo buhita bubikumenyesha. Kubera ko ari bwo bubivuga, ni bwo uhita ushyiraho amakosa.

Buriya iyo umutwe uri kukurya, umubiri wawe uba uri kukubwira ko hari ikintu kitari kugenda neza uko bikwiye muri wo.

Abaganga bagabanyije kuribwa umutwe mu byiciro bibiri. Hari primary headache cyangwa se kuribwa umutwe by’ibanze. Ibyo biterwa n’uko imitsi yawe, imikaya cyangwa izindi ngingo zo mu mutwe zagize ikibazo. Uwo mutwe uba waturutse ku bice by’umubiri wawe aho guterwa n’indwara runaka.

Hari na secondary headache bisobanuye kurwara umutwe bitewe n’indwara runaka cyangwa ikindi kintu kidaturutse ku ngingo z’umubiri wawe.

Ikintu gikunze gutera umutwe kurusha ibindi ni ugukubaganya cyangwa kuruha kw’imitsi n’imikaya yo mu mutwe n’ijosi ibyo bakunze kwita tension headache.

Iyo umaze amasaha menshi ureba muri mudasobwa, ukirirwa wiyanitse ku izuba rimena imbwa agahanga, ukagira umunaniro, cyangwa ukicara mu buryo bubangamiye ubwonko, bituma urwara ubu bwoko bw’umutwe.

Ubundi bwoko ni ubwitwa migraine cyangwa kurwara umutwe w’uruhande rumwe. Uyu mutwe wo uterwa n’imihindagurikire mu misemburo y’umubiri. Na none abantu benshi bawuragwa n’ababyeyi babo kubera ko uhererekanywa mu miryango. Papa wawe ashobora kuguha isambu cyangwa akaguha migraine.

Kurwara umutwe bishobora guterwa n’impamvu ntavuga ngo ndondore. Kugira inyota, inzara, imihindagurikire y’ikirere, impumuro zipika, urusaku, yewe hari n’ibyo kurya hamwe n’ibyo kunywa bitera abantu bamwe kurwara umutwe nka za chocolat, fromage n’umuvinyo. Ariko akenshi abantu barwara umutwe kubera kutaruhuka bihagije.

Kubera ko kurwara umutwe bishobora guterwa n’impamvu nto zidakomeye, hari igihe turwara umutwe utewe n’impamvu zikomeye ntitubimenye. Hari igihe imitsi yo mu bwonko iturika cyangwa ukarwara mugiga ukagira ngo ni bimwe bisanzwe.

Iyo urwaye umutwe ukamara amasaha arenga 24 kandi ugakomeza kwiyongera, ugatangira kureba ibicyezicyezi cyangwa ugata ubwenge, uba ugomba kwirukira kwa muganga. Na none iyo uheruka gukora impanuka ukaribwa umutwe, haba hari ibyago by’uko waba ufite ikibazo utazi.

Na none kandi umutwe uteje inkenke akenshi uzana n’isereri hamwe n’iseseme. Icyo ugomba kuzirikana ni uko kurwara umutwe ari ikimenyetso cy’uko ufite ikibazo mu mubiri. Amakuru meza ni uko kunywa amazi ahagije, kuruhuka bihagije, no kwirinda imihangayiko itari ngombwa bishobora kukugabanyiriza ibyago byo kurwara umutwe kurusha ikinini icyo ari cyo cyose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages