00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki twayura?

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 14 March 2026 saa 05:00
Yasuwe :

Bigeze bakubwira ko kwayura biterwa n’inzara cyangwa umunaniro? Bigeze bakubwira se ko biterwa no kurambirwa? Ntabwo bakubeshye. Izo zose ni zimwe mu mpamvu zishobora gutuma twayura.

Bimarira iki umubiri wacu iyo tubikoze? Umwana atangira kwayura amaze ibyumweru bibiri munda kandi akayura inshuro zigera hafi kuri 25 buri munsi.

Nonese uzi ko kwayura bifite aho bihuriye na climatiseur cyangwa se air conditioner? Byose bifasha mu gukonjesha.

Climatiseur ikonjesha ahantu mu gihe kwayura bikonjesha ubwonko. Iyo uri gutekereza cyane, unaniwe cyangwa ushonje ubwonko burashyuha. Iyo wayuye winjiza umwuka mu kanwa maze uwo mwuka ugahita uzamuka ukagera ku bwonko maze ugatuma bugira ubuhehere.

Nanone kwayura bifasha umubiri wacu gukanguka. Ni yo mpamvu dukunda kwayura iyo tubyutse.

Hari abashakashatsi bahoze bavuga ko umubiri wacu utuma twayura kugira ngo twinyije umwuka mwiza mwinshi wa oxygen mu maraso kubera ko iyo duhangayitse, tunaniwe, cyangwa dushonje tudahumeka neza uko bikwiye ariko ubushakashatsi bushya buvuguruza iki gitekerezo.

Kwayura birandura. Iyo undi muntu yayuye ari iruhande rwawe haba hari amahirwe menshi yuko nawe uhita wayura.

Hari ubushakashatsi bwinshi bugaragaza ko abantu batishyira mu mwanya w’abandi badakunze kwayura iyo babonye undi muntu yayura.

Ibyo biterwa n’ingirabuzima z’ubwonko bita mirror neurons. Izi ngirabuzima zishinzwe gutuma twigana ibikorwa tubonye abandi bakora.

Izo ngirabuzima ni zo zituma tubasha kumwenyura iyo tubonye undi muntu amwenyura, tukavuga ururimi rwacu nk’uko ababyeyi bacu baruvuga, ukayura iyo mugenzi wawe mwegeranye yayuye n’ibindi bikorwa byinshi.

Abahanga bemeza ko kwayura byandura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages